Me Nduwamungu uherutse gutorerwa kuyobora urugaga rw’Abavoka, avuga ko amafaranga umwavoka ahabwa atari ubucuruzi, ahubwo ko ari igihembo cya serivisi aba yatanze.
Igihembo shingiro cy’umwavoka gihera ku bihumbi 500 ashobora no kugera no kuri miliyoni 15, n’ubwo ngo baje gusanga bibicira akazi, ntibitange igisubizo kuko umwavoka atemerewe kwakira amafaranga ari munsi y’ibihumbi 500, ku buryo hari abo bibera imbogamizi mu kunganirwa mu butabera.
Mu kiganiro na IGIHE, Me Nduwamungu Jean Vianney yavuze ko iki cyemezo cyo gushyiraho igiciro gito kigomba kubanza kwemezwa n’inteko rusange.
Yagize ati “Ntabwo tugiye kubivanaho, ariko tugiye kubiganiraho mu nteko rusange ngo turebe uburyo byakorwa. Inteko rusange yemeje ibihumbi 500, ubwo yagumaho, yemeje kugabanya, twagabanya.”
Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwashinzwe mu mwaka wa 1997, rukaba ruri mu ngaga z’abavoka zikiri nto muri Afurika.
Hemezwa igihembo cy’umwavoka hari hagamijwe guca akavuyo kari mu kwaka amafaranga ngo bunganire umukiriya, hagati y’urugaga rw abavoka rwemewe, n’abandi bitwaga ‘Defenseur Judiciaires’.
Me Nduwamungu yakomeje agira ati“Umwe agasaba ngo nkuburanire urubanza umpe ibihumbi 900 cyangwa miliyoni, undi ati ndagusaba ibihumbi ijana, undi ati ni ibihumbi 50. Umuturage ati ese ko mbona bose ari abavoka, ko bose bari kuvuga amategeko, kubera iki umwe anyaka miliyoni undi akansaba ibihumbi 50?”
Iyi mikorere ngo ahanini wasangaga ituma abunganirwa batanyurwa na serivisi bahabwa n’abavoka, ugasanga barega abavoka, ngo ntibitabye urukiko.
Yakomeje agira ati“Abavoka benshi nk’abakorera mu ntara, usanga nka za Nyabihu abaturage bari ku ruhande rwe ari abahinzi gusa. Kugira ngo umwake ibihumbi 500, ni menshi cyane kuri bo.”
Umuyobozi w’urugaga rw’abavoka yakomeje avuga ko abaturage bakwiye kujya bashaka abunganizi, kuko ngo hari uba yumva urubanza rwe rworoshye kuruburana, ariko ngo ibisubizo umuturage atanga ubwe bishobora kumukururira ingorane zikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO