Ibyo Pasiteri Habyarimana yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro cyagarukaga ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere. Ni ikiganiro cyarimo amadini n’amatorero anyuranye cyabereye i Kigali kuri uyu wa 14 Werurwe 2025.
Uwo muvugabutumwa yavuze ko mu minsi ishize aherutse guha amahugurwa urubyiruko rugera kuri 700 ariko atungurwa no gusanga 80% muri rwo rwiyemerera ko rwasambanye urundi rufite ibibazo mu bijyanye n’urukundo.
Ati “Ibyo bintu pasiteri ntazigera abimenya kuko iyo baje bakuzura urusengero bakabyina bagataha tugira ngo dufite abantu ariko barimo 80% basambanye kandi bafite n’ibibazo batazi n’uko babyitwaramo.”
Pasiteri Habyarimana yavuze ko iyo mibare iri hejuru ku buryo hari ibyago byinshi ko aho rusambanira ruhakura indwara zitandukanye n’ibindi byago, agasanga amadini akwiriye kubakangurira gukoresha agakingirizo.
Ati “Abanyamadini nubwo tutajya tuvuga ku gakingirizo, njye mbona [urubyiruko] rukwiriye kugira ubwenge bwo kugakoresha kuko twe ntabwo dutanga agakiza turigisha gusa. Dukwiye kubwira urubyiruko ko rukoresheje agakingirizo byibuze umubiri wabaho bakagera igihe cyo kwihana gusambana ariko batarapfuye. Nta bwo ndi bwemeranye n’abanyamadini bose hano [...] ariko njye ni ko mbyumva.”
Uwo muvugabutumwa yongeyeho ko ubusambanyi mu rubyiruko buteye impungenge kuko n’umubare w’urwandura Sida uri hejuru akaba asanga amadini n’amatorero nta cyo yakungukira mu kugira abayoboke bafite iyo ndwara n’ibindi bibazo biterwa n’ubusambanyi kandi yashoboraga kubagira inama.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera SIDA mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.
Muri abo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 29 ni rwo ruyandura cyane ndetse n’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 24.
Ibyo kandi byiyongeraho kuba urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abatimipimisha ngo bamenye uko bahagze aho nko mu Ntara y’Amajyaruguru yonyine urugera kuri 30% gusa ari rwo ruzi uko ruhagaze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!