Igihe cyo kwandikisha ubutaka cyongerewe

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), cyatangaje ko kubera ibibazo abantu bagiye bagaragaza mu kuzuza ibisabwa ngo bandikishe ubutaka, bigatuma batabikora mu gihe cyari giteganyijwe, bongerewe igihe kizarangira kuwa 30 Kamena 2020.

Kuva mu 2009, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kubarura ubutaka, hagamijwe ko buri muturage ahabwa icyangombwa cy’ubutaka bwe. Iyo gahunda yarangiye mu 2013, ariko isiga hari benshi batarabaruza ubutaka bwabo.

Mu Ukwakira 2019 nibwo RLMUA yatangaje ko hari ubutaka bugizwe n’ibibanza 1 472 403 butarandikwa mu gihe ubwanditswe bwari ibibanza 72 563 gusa. Icyo gihe hashyizweho itariki ntarengwa ya 15 Mutarama 2020 isaba abatarabwandikisha kubikora.

RLMUA, iratangaza ko abafite ubutaka butabaruwe bakomeje kugaragaza ibibazo bitandukanye byatumye batubahiriza iyo tariki ariyo mpamvu yatumye bongera igihe.

Itangazo RLMUA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2020 nyuma y’umunsi umwe ku itariki ntarengwa yari yatanzwe, rivuga ko abagize ibibazo bituma batayubahiriza basabwe kubikora mbere yo ku wa 30 Kamena 2020.

Ubuyobozi bw’icyo kigo busaba “abafite icyo kibazo gukoresha neza igihe bahawe bihutira kugeza ibyangombwa bisaba kwandikisha ubutaka butabaruwe, mu biro by’umukozi ushinzwe iby’ubutaka ku Murenge buherereyemo.”

Ni mu gihe icyo kigo gitangaza ko ubuzarenza icyo gihe butabarujwe buzafatwa nk’ubudafite bene bwo bukandikwa kuri leta.

Imibare ya RLMUA, yo mu Ukwakira igaragaza ko hamaze gutangwa ibyangombwa by’ubutaka bigera kuri miliyoni 11.5 [hagendewe kuri numero zahawe ubutaka].


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .