00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe cyabo kirabaze - Perezida Kagame yijeje umutekano w’u Rwanda mu 2025

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 December 2024 saa 12:41
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagarutse ku bihe by’ingenzi u Rwanda rwanyuzemo birimo ibyiza n’ibibi, ashimangira ko ibyiza bikwiriye kwishimirwa, ibitaragenze neza bigakurwamo amasomo.

Yabigarutseho mu birori yatumiyemo abantu batandukanye mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2024.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yishimiye kwakira abashyitsi yari yatumiye, ashimangira ko uyu mwaka wabayemo ibikorwa bitandukanye birimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabaye ku nshuro ya 30.

Ati "Uyu mwaka tugiye gusoza, wabayemo ibintu byinshi byiza, ibyiza ni byo mbona. Ibindi bitari byiza, tubishyira iruhande tukagira uko tubigenza bikagaruka ku murongo. Icya mbere, harimo kwibuka amateka, amateka nubwo yaba ari mabi, ari amateka yawe, ari amateka udafitemo uruhare kuba yarabaye mabi, ahubwo harimo kuyakosora, urabyibuka, ukabivanamo isomo, ugakomeza inzira yawe ushaka kwerekezamo."

Perezida Kagame yashimangiye ko nubwo aya mateka ari mabi, ariko u Rwanda rwibuka kandi rwiyubaka, anagaruka ku myaka 30 rumaze rwibohoye.

Ati "Muri uyu mwaka habayemo kwibuka abacu ku nshuro ya 30. Habaho kwibuka twiyubaka n’amateka yo kwibohora, ku nshuro ya 30."

Yanashimiye abagize uruhare mu gikorwa cy’amatora, ati "Nshaka kongera kubashimira, kandi mwarikoreraga, twarikoreraga, ariko ndabibashimiye rwose."

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yagarutse ku cyorezo cya Marburg giherutse kugaragara mu Rwanda, avuga ko ubu cyamaze gutsindwa kandi ko Leta y’u Rwanda yifatanyije n’imiryango yabuze ababo.

Ati "Vuba aha bitari kera, habayemo ibitari byiza by’indwara yateye, ya Marburg, ihitana abantu, imiryango. Ndagira ngo mbabwire ko iyo miryango yabuze ababo, twifatanyije namwe. Ariko icyo cyorezo nacyo cyagiye iruhande."

Yashimiye abaganga n’abandi bose bagize uruhare mu kurengera ubuzima muri ibyo bihe bikomeye, rimwe na rimwe bakabikora bashyize ubuzima bwabo mu kaga.

Ati "Ndashimira cyane abakora mu rwego rw’ubuzima, abakorerabushake, abitanze rwose. Hari abatanze ubuzima bwabo kugira ngo ubw’abandi bukomeze, abo turabashimira. Bakoresheje wa mutima, wa muco w’ubukotanyi, wa muco w’u Rwanda."

Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho n’u Rwanda bikwiriye kwishimirwa, kuko nabyo ari ingenzi mu buzima.

Ati "Dukomeze kwishimira ibyiza byacu dukorera, dushyiramo ubushake, imbaraga n’ubushishozi, kandi igihe cyose kibonetse, tujye twishima pe! Si ko ubuzima bukwiriye kugenda se? Wishimira icyo ugezeho, ugateganyiriza [ahazaza]. Ntabwo imbaraga zose uzisiga aha ngaha."

Gusa yanaboneyeho gutanga umuburo, avuga ko kwishima bitavuze kurangara, ati "Nitujya twishima, tujye dusigarana kwa kwirinda, kuri buri muntu, no kuri twese. Ntawe tuzemerera ko yaduhungabanyiriza umutekano, n’umunsi n’umwe."

Umukuru w’Igihugu yongeye kuvuga ko bidashoboka ko yavuze ko Abanyarwanda bafite ubushake bwo kwirindira umutekano, ati "Ubushake bwo ntabwo ujya kubushakisha ahandi, turabufite pe, buhagije. Ibyo dushakisha ni amikoro...uko tugenda [tugana imbere] niko n’ayo mikoro agenda aboneka, ku buryo n’abumva ko bahungabanya umutekano, ngira ngo bagenda bamenya ko igihe cyabo kirabaze."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .