Uko imyaka igenda ishira ni ko ishusho y’imyiyizirize y’uyu munsi igenda ihinduka, aho byatangiye bisa nk’aho wizihizwa n’abashakanye gusa, ubu bikaba byarabaye ibya benshi barimo urubyiruko.
Urujya n’uruza rwari rwose muri Kigali kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, aho abacuruzi, abasore n’abakobwa, abamotari n’abandi bari babukereye, bose intego ari imwe. Ntabwo nyizi ariko yari ifite aho ihuriye n’indabo ndetse n’impano.
Abo wahuraga na bo mu mihanda bakubwiraga ko icyo bashaka ari ugushimisha abo bakunda mu gihe abandi bashakaga gukorera amafaranga ahari batakoreye mu minsi yashize.
Mu Mujyi Rwagati twaganiriye na Mugabire Patrick, ucuruza indabo atubwira ko “Uyu ni umunsi udasanzwe kuko urebye mu minsi yashize ubucuruzi bw’indabo wabonaga ko buri hasi cyane, ariko muri iyi minsi urabona ko bimeze neza guhera ku mugoroba washize.”
“Tugereranyije uyu mwaka urimo agashya kuko umwaka ushize ntabwo byari bimeze neza. Uyu munsi nta kibazo uretse kuba abakiliya baba benshi indabo zikaba nke.”
Undi mucuruzi Ntakirutima Olivier, yavuze ko uko iminsi ishira indabo zigenda zihabwa agaciro kazo mu Rwanda, anasaba ko umusaruro wazo wakongera mu rwego rwo kwirinda ihindagurika ry’ibiciro n’ibura rya hato na hato ryazo.
Ati “Uyu ni umunsi udasanzwe kuko uba ari umunsi w’abakundanye, urumva indabo baba bazikeneye cyane. Akazi kari kugenda neza nk’uko tubyifuza, ikibazo ni indabo zabuze si abakiliya, ibiciro byazamutse ariko turi kubafasha uko dushoboye.”
Abacuruzi benshi bahuriraga ku kikazo cy’ibura ry’indabo aho hari ababwiye IGIHE ko mu minsi isanzwe izaguraga hagati y’ibihumbi 20 Frw na 30 Frw kuri uyu munsi zaguraga hagati y’ibihumbi 30 Frw na 50 Frw.
Ntakirutimana yavuze ko “Nk’ubu indabo twaranguraga 2.300 Frw turi kuzirangura 4.500 Frw.”
Mutoniwase Rehema na we ucuruza indabo yavuze ko abakiliya babonetse ku bwinshi, ndetse hari n’abishyuye mbere ariko, indabo akaba ari zo zabuze.
Ati “Uyu munsi uba usobanuye uw’urukundo ku bakundana, abantu baba bari kuduha za komande. Iyi minsi yajyaga iba myiza ariko uyu munsi nabuze imari, batwijeje ko tuzabona indabo ariko ntazo babonye.”
Umusore umwe twaganiriye, yatubwiye ko kugura ururabo atabifata nk’ibisanzwe bikorwa n’abantu rimwe bagendera no mu kigare, ahubwo ari ikimenyetso gihamya urukundo afitiye umukunzi we.
Amateka y’umunsi wa Saint Valentin
Mu busanzwe uyu umunsi wizihizwa ku wa 14 Gashyantare mu bice byinshi by’Isi, ufatwa nk’umunsi w’abakundana. Abasore n’inkumi bari mu rukundo nibo baba biteguye kuwizihiza cyane.
Bahana impano zitandukanye ziganjemo amakarita yuje imitoma, indabo z’amaroza atukura nk’ikimenyetso cy’urukundo n’izindi nyinshi.
Nubwo bimeze bityo ariko mu myaka yo hambere igisobanuro uyu munsi ufite none sicyo wahoranye. Bivugwa ko amateka yawo ahera mu myaka ya 270 nyuma y’ipfa rya Yesu.
Icyo gihe muri Kiliziya Gatolika, habayeho ba Valentin batatu batandukanye bagiye bagirwa Abatagatifu kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, bahowe Imana.
Abo batatu ni, Valentin wari padiri w’i Roma, wishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia, hari Valentin wa Terni wari Umwepisikopi nawe wishwe agashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwe, ndetse na Valentin w’umumaritiri wo mu majyaruguru ya Afurika, ariko we amateka ye akaba ataramenyekanye cyane.
Uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami Claude Le Cruel, Roma yari mu ntambara, maze uyu mwami afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka kugira ngo bakomeze bashyire umutima wabo ku rugamba gusa.
Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya abakundanaga rwihishwa, mu bo yasezeranyaga hari harimo n’abasore b’abasirikare.
Kera kabaye byaje kumenyekana arafungwa. Ku munsi wo kunyongwa we rero hari ku wa 14 Gashyantare, maze yoherereza agapapuro kanditseho ko “Biturutse kuri Valentin wawe”, umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza yari afungiyemo.
Bivugwa ko uwo mukobwa Valentin yamwibonagamo. Ngayo nguko uko Valentin yahindutse igisobanuro cy’urukundo.


























Amafoto: Kwizera Hervé
Video: Rukimbira Divin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!