Mu kiganiro Ingingo Nkuru cya IGIHE, Col (Rtd) Vincent Mugisha yavuye imuzi urugamba rwo Kwibohora, mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 32 Ingabo za RPA zihagaritse Jenoside, zikanabohora igihugu.
Col (Rtd) Mugisha ni umwe mu basirikare bari muri Batayo yari iyobowe na Col (Rtd) Twahirwa Dodo, yafashe Gatuna.
Ati “ Tuvuye i Gatuna Batayo yagumye mu misozi ya Byumba, haza izindi ebyiri zirahadusanga tuba eshatu, dukomeza turwanira aho za Byumba, Kivuye, Bungwe kugeza i Butaro.”
Muri iyo minsi ya mbere, asobanura ko kurwanira ahitwa Kaniga no muri Kivuye byari ibintu bitoroshye.
Ati “Kivuye na Kaniga II, Kuri Komini Kivuye twaraharwaniye, umunsi wa mbere tunesha umwanzi, dufata n’ibirindiro bye, ku munsi wa kabiri yabonye ubufasha buturutse i Byumba na Butaro, Ruhengeri, badukubise inshuro turahunga.”
“Tuvuye aho nibwo twagiye Gatuna II, naho twararwanye baturusha imbaraga, dufata igice kimwe, baraza naho barahadukura, twarwanye ‘guerrilla’, kuko iyo twatindaga ku butaka twarahakomerekeraga. Tugakubita, tukahamara umunsi umwe, ejo tukigendera.”
Kimwe mu byo yishimira, ni uburyo Perezida Kagame yayoboye urugamba, agategura ibitero byanesheje umwanzi mu buryo benshi batariyumvisha n’ubu.
“Umugaba w’Ikirenga yadupangiye neza icyo gihe. Tuvuye i Kivuye na Kaniga II, yongeye gupanga inama, sinabaga nzirimo kuko nari umusirikare muto, yapanze urugamba rwo kujya kongera kurasa Ruhengeri, tuvayo n’amaguru tugera mu Birunga, turagenda turasa Ruhengeri, dufungura n’imfungwa, ako kantu kakangaranyije umwanzi arikanga, abona ko twagize imbaraga.”
“Akandi ka kabiri, tuvuye mu birunga, yahise vuba vuba ategura batayo ebyiri, ati musubire muri pariki, kuko imbaraga zose zari Ruhengeri, yategetse ko basubira muri pariki, ati mugende mugere na Rusumo kuko hasigaye ingabo nke, yabaga yabimenye.”
“Turagenda, batwumva tugeze muri pariki za Kayange, urenze za Namuhemura gato [...] umwanzi yari yatwumvise aradukurikira, no mu bice bya Nyarupfubire ukomeza Rwimiyaga. Twaramurashe neza, yibeshyaga ko turi abantu bake, twaramurashe bimuca intege.”
Asobanura ko ikindi gitero gikomeye ari icya Gikoba, aho ingabo zarwanye ubudasubira inyuma, aho zifashe zirahagumana.
Ati “Ingabo zacu zabaga mu myobo no mu ntoki, tukabarasa bagasubirayo, nyuma y’icyumweru baragarukaga, tukabarasaba bakongera bakagenda.”
Indaki zahinduye ibintu mu buryo budasanzwe
Mu rugamba rwo kubohora igihugu, abantu bose mwaganira, bahuriza ku kuba Perezida Kagame yari yaratanze itegeko ko buri musirikare wese agomba kuba afite indaki yihishamo ku buryo umwanzi atamubona.
Ati “Yatwigishije gucukura indaki, ati umusirikare agomba kuba ari mu ndaki, ashyiraho n’ikipe igenzura ko indaki zacukuwe muri buri batayo, ndabyibuka harimo abayobozi bamwe, bariho n’ubu bazaga kubireba.”
“Bazaga kureba ko umusirikare ari mu ndaki, byaturinze gupfa, bararasaga, bakibwira ko twapfuye, ngo baze gutoragura ubusigaye, baza bagasanga turi maso, tukabarasa, bakongera bagasubirayo. Icyo gihe byahinduye urugamba, aravuga ati, mubakubite, bageze aho baradutinya, byongera na morale ku basirikare.”
Umunsi wa mbere agera i Kigali
Col (Rtd) Mugisha ati “Nahageze tariki 10 Mata, nibwo batayo yacu yahageze, twabaga mu Majyaruguru, aho bita za Mukarange, muri Byumba hakurya ya Mulindi.”
“Jenoside itangiye nibwo bavuze ko tugomba kujya gutabata batayo yacu n’abantu bicwaga. Twahagurutse tariki 8, ku 10 twari tuhageze. Twahingukiye i Kagugu. Aho twanyuze hari imirambo, guhera za Mugambazi iyo twaturutse, za Rutongo.”
Yavuze ko hari impunzi zari zaraturutse i Byumba zabaga i Nyacyonga, zari zaratangiye kwica Abatutsi ku buryo mu nzira hose hari imirambo.
Ati “Ni ibintu bikomeye, urabyakira, buriya abantu batabaye muri Jenosdie ntibamenya ububi bwayo, yakoranywe ubukana bubi cyane. Abasirikare nabo babonye ibintu bitari byiza. Abatutsi babagiriye nabi, iyo mbitekereje ndababara, ariko nta kundi urabyakira.”
Nyuma y’iminsi mike arwanira muri Kigali, Batayo yari irimo, yahawe ubundi butumwa bwo kujya kurokora Abatutsi mu Burasirazuba. Yagiye ayobowe na Gen Maj Caesar Kayizari.
Ageze i Musha i Rwamagana, ngo ni ho yabonye imirambo myinshi mu buzima bwe. Ati “ Ni ho nabanje kubona abantu benshi bapfuye, muri Paruwasi ya Musha, mu mbuga yo kwa Padiri ahari cathedrale, hari imirambo irenga 5.000, indi iri muri paruwasi, bishwe nabi.”
“Bahondaguwe, bambitswe ubusa, niho ha mbere nabonye abantu benshi. Akantu kadukanze ni umwana w’umusirikare twari kumwe, iwabo hari i Musha. Twarahageze, aravuga ati aha ni iwacu, bati genda urebe niba ab’iwanyu bariho. Yinjiye mu irembo, agwa ku ntumbi z’umuryango we, yaraboroze, baramufata.”
“Twigiye imbere ibyo twabonye, byari birenze, twasanze bakica, hari n’imodoka yatundaga imirambo, iyikura mu rusengero, ibajyana aho babajugunyaga. Amaraso yari yuzuye urusengero rwose.”
Itariki 04 Nyakanga 1994, yageze ari i Kigali ku Kimihurura. Ni ho we na bagenzi be bari bari. Bitewe n’ibihe bigoye yari yaranyuzemo, ibyishimo ntibyamusaze.
Ati “Ifatwa rya Kigali ntiryadushamaje cyane, nk’uko umuntu yatekerezaga. Unezerwa iyo uri kumwe n’abo mufatanya, twasanze abo tuje gutabara barashize, imirambo iri hose. Kandi twari tunaniwe, kurwana kuva muri Mata- Nyakanga, ingabo zari zirushye.”
“Abaturage bakabaye badufasha kunezerwa, bari barapfuye, abandi barahunze. Byari ibyiyumviro bivanze, bigoye gusobanura. Gusa ugashimishwa n’uko mubonye intsinzi.”
Amaso ayahanze urubyiruko
Col (Rtd) Mugisha asobanura ko yizeye adashidikanya ko urubyiruko rwa none ruzakora neza, rukitangira igihugu mu ngeri zose.
Ati “Njye ndabyizeye. Abantu bakunze gutekereza urubyiruko nabi, bakavuga bati abana b’ubu, kandi abana bubu nta gihe batabayeho na ba Data bababwiraga ngo abana b’ubu.”
“Umwana umwe anywa urumogi bakavuga ngo ni bose, umwana umwe yasinda bakabyitirira bose, njye mbafitemo icyizere, nshobora kuba ntandukanye n’abandi, ariko njye mbona abana bacu bazakora n’ibiruta ibyo twakoze cyane ko bahawe amahirwe, bariga, ikoranabuhanga rijyana na bo […] barumva, barasobanukiwe kandi intambara yo muri iki gihe turwana ntabwo ari nk’iyo twarwanye, iyacu ntabwo yari iy’iterambere kandi abana bacu barajijutse.”
“Maze imyaka itatu ntashye ubuse ko nta cyabaye? Ntibazakubeshye abana bacu barashoboye, burya intwari ibyara intwari, ntabwo intare yabyara imbwa, ntibibaho, intare ibyara intare.”
Uyu mugabo asobanura ko igihe cyose yamaze mu Ngabo z’u Rwanda, yabonye ari umuryango mwiza ushingiye ku ndangagaciro zo gukundana, kubana neza no kubahana.
Ati “Mbayeho neza kuko ntabwo wayisonzeramo, ntiwayirwariramo ngo urembere mu nzu, ni umuryango ufashanya [RDF] ndayikunda.”
Yahaye ubutumwa abumva bagisha guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko bakwiriye gucisha make, bagataha mu Rwanda bakagira uruhare mu kubaka igihugu.
Ati “ Uwananiwe mu 1994, 1995, 1996, kugeza mu 2000 ukageza uyu munsi n’ibindi babivemo. Baze twiyubakire iguhugu kuko ntacyo bazageraho, twabananiye tudashinga, tudafite igihugu, bashatse babivaho kabisa.”
“Igihugu kimeze neza kiratengamaye gifite abaturage bunze ubumwe, wamenera he se? Bashatse babyihorere, baze twiyubakire igihugu naho ibyo kujandajanda ngo bazaza gufata u Rwanda babyibagirwe kuko uru Rwanda aho rugeze usibye na bo n’abandi sinzi.”
Amafoto: Munyemana Isaac
Video: Isaac Igisubizo



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!