00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo wamenya ku iyicwa ry’abihayimana 17 batangirijweho Jenoside muri Centre Christus

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 13 April 2017 saa 11:29
Yasuwe :

Biragoye kumva ukuntu mu gitondo cyo kuwa 7 Mata 1994, abari ingabo za Habyarimana bazindukiye mu kigo cy’abihayimana cya ‘Centre Christus, giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, bakarasa abihayimana barimo abapadiri bari gusenga.

Mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, muri Centre Christus haraye abihayimana 17, barimo abapadiri barindwi basengera mugenzi wabo wari ugiye kujya i Burayi, n’ababikira umunani bari bahamaze iminsi biga Bibiliya.

Umupadiri wo mu muryango w’aba Jesuit wari uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yageze muri iki kigo ari buharare ijoro rimwe bugacya ajya mu kiruhuko muri Israel.

Mu ijoro ryo kwibuka aba bihayimana n’abandi Batutsi bo mu Murenge wa Remera bishwe muri Jenoside, Padiri Martin Mudenderi ukuriye Centre Christus yabwiye IGIHE ko muri abo bose uko ari 17 bari mu masengesho yo gusengera mugenzi wabo, bahise bicwa.

Yagize ati “Abantu bari bahari b’abapadiri barimo umwe wari uturutse muri Congo buri buke ajya muri Israel n’ababikira bigaga Bibiliya n’ijambo ry’Imana, bari baraye mu masengesho bamusengera. Ubwo rero mu gitondo cyo kuwa 7 Mata, baraje babicira hariya muri kariya kazu [aho basengeraga hegeranye n’ahari urwibutso bashyinguwemo], ku buryo nahageze mvuye muri Kenya hakirunzemo ibitoro by’amasasu n’amaraso ku isima.”

Padiri Budenderi ngo kugeza ubu aracyafite urujijo rw’icyo abo bihayimana bazize kuko amakuru agenda yumva avangavanze.

Yagize ati “Twumva bavuga ko ari abajandarume babishe, bagomba kuba hari umuntu wari ubazi cyangwa ahazi, ariko kugeza ubu impamvu yatumye batangirira kuri abo batari ibitangaza. Guhitira hano muri icyo gitondo, n’ubu ntiturabyumva neza. Hari abavuga ngo uwari umuyobozi w’iki kigo yari acuditse n’umuryango wa Habyarimana biza guhinduka, hari abavuga ko yakundaga gusura inkotanyi cyane muri CND, hari abavuga ko bashakaga kwica abihayimana bo mu muryango w’aba Josephite babitiranya n’aba Jesuit, n’abavuga ngo ni uko muri Gashyantare, igihe bicaga ba Gatabazi hari hahungiye abantu benshi bavugaga ko bacumbikiye ibyitso.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yasabye abanyamadini kubaka ubumuntu mu bayoboke babo bagacika ku ngengabitekerezo, amacakubiri n’indi byose bishobora kuganisha ku mwiryane.

Yabasabye kwigisha abayoboke bakamenya agaciro k’umuntu kandi ko baremwe mu ishusho y’Imana ariko imvugo ikaba ingiro.

Ubu abanyarwanda n’inshuti zabo baribuka ku nshuro ya 23, Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, igahitana abasaga Miliyoni mu minsi 100 gusa.

Urwibutso rushyinguyemo abihayimana 17 biciwe muri Centre Christus
Padiri Martin Mudenderi ukuriye Centre ashyira indabo ku rwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages