00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bivuze mu mboni za Green Party

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 29 June 2026 saa 07:32
Yasuwe :

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party), ryongeye gusobanurira abarwanashyaka baryo ko kuba ritavuga rumwe n’ubutegetsi, bitari ibyo gusandaguza ibyagezweho n’igihugu, ahubwo ari ukugorora ibitagenda neza, hagamijwe kubaka kurushaho.

Ibi byagarutsweho ku wa 28 Kamena 2026, mu nteko rusange y’abarwanashyaka bo Ntara y’Amajyaruguru, hagamijwe kugira ngo nabo bajye guhugura abo mu nzego zo hasi bubaka ishyaka rikomeye.

Mu biganiro bahawe, harimo n’icyo guhugurana ku mvugo ijya igora abarwanashyaka ba DGPR Green Party, ijyanye no kuvuga ko ishyaka ryabo ritavuga rumwe n’ubutegetsi, bamwe bakaba babyumva ukundi.

Komiseri muri DGPR Green Party, Mugisha Alex, yatanze ikiganiro ku ngengabitekerezo y’ishyaka ni intego zaryo, aho yagaragaje ko abarwanashyaka bakwiye kuba basobanura neza iby’ishyaka byose.

Mugisha, yagarutse ku ijambo ryo “kutavuga rumwe n’ubutegetsi” aho yasobanuye ko ibi bitavuze gusenya no guhanga kubangamira umutekano, ahubwo ari impaka zubaka.

Ati “Ntabwo twazanywe no gusenya, ahubwo ni ukugaragaza ibitagenda tukanagaraza uko byakorwa neza harimo gukorera abaturage ubuvugizi.’’

Yatanze ingero z’ibyakozweho ubuvugizi harimo kuzamura umushahara wa mwalimu, kugaburira abana ku ishuri ndetse n’ibijyanye na mituweli yo kwivurizaho, atibagiwe ibijyanye n’umusoro w’ubutaka wagabanutse kubera ijwi rya DGPR Green Party.

Komiseri Mugisha, yashishikarije abarwanashyaka kutitinya aho batuye, abibutsa ko bakwiye kwitabira ibikorwa bya leta kandi bakajya banatanga ibitekerezo mu nteko z’abaturage aho batuye, kuko ari byo bizabagaragaza nk’abantu bashoboye, bikanatuma babona abarwanashyaka benshi bashya babiyungaho, bityo ishyaka rigakura.

Perezida wa DGPR Green Party, Dr. Habineza Frank, yagarutse ku rugendo iri shyaka ririmo rwo gushyiraho inzego z’ishyaka ku rwego rw’umurenge, aho iyi gahunda imaze kugera mu mirenge itandatu muri 416 igize u Rwanda, ashimangira gukura kw’ishyaka binagaragarira mu kugera mu nzego zo hasi, bikaba n’ikimenyetso cyo kwishyira ukizana kwa buri wese, ibifatwa kandi nk’imwe mu nkingi z’ingenzi za demokarasi.

Iyi nteko rusange yabaye kandi umwanya wo gushimangira ubumwe n’imikoranire y’abarwanashyaka, basobanurirana inshingano zabo, hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’ishyaka mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru.

Komiseri muri DGPR Green Party, Mugisha Alex (uri iburyo) yavuze ko tukavuga rumwe n'ubutegetsi atari ugusenya, ahubwo ari ko kubaka
Inteko rusange ya DGPR Green Party yahuje abarwanashyaka bo mu turere twose uko ari dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru
Perezida wa Green Party, Dr. Habineza Frank, yavuze ko igikorwa barimo cyo kugeza inzego z'ishyaka hasi mu baturage, gishimangira ukwishyira ukizana kuko ibitekerezo bizaba byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages