Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Ubutegetsi ya CTL, rivuga ko abanyamigabane ba CTL bazaguranirwa, bagahabwa imigabane muri MTN Rwanda.
Umugabane uzaguranwa uwundi, bivuze ko umuntu wari ufite umugabane umwe muri CTL azajya aguranirwa, agahabwa umugabane umwe muri MTN Rwanda. Ubuyobozi bwa CTL kandi buvuga ko iri gurana rinyuze mu mucyo, ndetse bikaba byaremejwe n’ikigo gitanga ubujyanama mu by’imari cya Faida Securities Rwanda Ltd.
Bagize bati “Inama y’Ubutegetsi yakoranye na Faida Securities Rwanda Ltd, ikigo gitanga ubujyanama mu by’imari, cyagaragaje ko iri gurana ry’imigabane ndetse no [gutuma abanyamigabane ba CTL] batunga imigabane yabo bwite muri MTN Rwanda nk’uko byasabwe n’Inama y’Ubutegetsi, binyuze mu mucyo kandi bikwiye”.
Iri guranwa rizemezwa nyuma y’Inama Rusange Idasanzwe y’Abanyamigabane muri CTL, igomba kuritorera ku kigero kiri hejuru ya 75%.
Nyuma y’iri guranwa, abahoze ari abanyamigabane ba CTL, kuri ubu bazaba bamaze kuba abanyamigabane ba MTN Rwanda, bazaba bemerewe kugurisha imigabane yabo uko babishaka nk’uko bisanzwe bigenda ku Isoko ry’imari n’Imigabane.
Inama y’Ubutegetsi kandi yasabye ko nyuma y’iri gurana, ikigo CTL kiziyandukuza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, kuko intego cyari gisanzwe gifite ari ugutuma abanyamigabane bacyo bagira imigabane muri MTN Rwanda mu buryo buziguye, gusa nyuma yo kuyibaguranira, inshingano zacyo zizaba zirangiye kuko abanyamigabane bayo bazaba bitungiye imigabane muri MTN Rwanda mu buryo butaziguye.
Inama y’Ubutegetsi kandi irateganya kwandukuza ikigo cya CTL mu bigo by’ubucuruzi ndetse kigafunga, ibi byose bikazemezwa na 75% by’abanyamigabane ba CTL mu Nama Rusange Idasanzwe izaterana mu minsi iri imbere.
Byitezweho ko iri gurana rizungura cyane abanyamigabane bashya mu Kigo MTN Rwanda, kuko gisanzwe ari ikigo gifite inyungu iri hejuru kandi cyihariye isoko ry’u Rwanda mu bucuruzi bw’itumanaho, internet ndetse n’ihererekanya-mafaranga (Mobile Money).
Nko mu mwaka ushize, iki kigo cyungutse miliyari 6.8Frw nyuma y’umusoro, inyungu iri hejuru cyane kandi yitezweho kuzamuka bitewe n’uburyo n’ubundi ubukungu bw’igihugu buhagaze neza ndetse n’uburyo ikoreshwa rya serivise zirimo itumanaho, internet n’ihererekanya-mafaranga riri kuzamuka ku muvuduko ushimishije mu gihugu.
Nko mu kwezi gushize, Iki kigo cyageze mu Rwanda mu 1998, cyatanze serivisi z’itumanaho ku bantu barenga miliyoni 6,5, barimo miliyoni 3,2 bakoresheje serivisi z’ihererekanya-mafaranga (Mobile Money) ndetse n’abandi miliyoni 1,6 bakoresheje serivisi za internet.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!