Mu gihe habura amezi make ngo Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha rufunge imiryango, ahazashyingurwa amadosiye y’imanza urwo rukiko rwaburanishije hakomeje kuvugisha benshi, ariko impuguke zikemeza ko hakwiye kuba mu Rwanda.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ngo ruburanishe imanza z’abo mu rwego rwa mbere bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rusigaje amezi make ngo rufunge burundu imiryango, ariko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi karajwe ishinga no gushaka ahazashyingurwa amadosiye y’inyandiko zikubiyemo ibikorwa by’urwo rukiko mu myaka 20 rumaze.
N’ubwo ayo madosiye n’izo nyandiko zose ari umutungo w’ako kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi (UNSC), hari gukorwa ibishoboka byose ngo bishyingurwe mu Rwanda, dore ko ari umutungo ukomoka mu Rwanda kandi ukaba uzagira akamaro mu mibanire y’abanyarwanda.
Impamvu yo gutseta ibirenge kwa UNSC mu gufata icyemezo cy’ahazashyingurwa ayo madosiye mu Rwanda, havugwa impungenge z’umutekano w’abatanze ubuhamya mu ibanga muri urwo rukiko, bashobora kuzatahurwa.
Impuguke mu birebana na Jenoside by’umwihariko iyakorewe Abatutsi zivuga ko ubwo bushyinguro bukwiye gushyirwa mu Rwanda.
Ariko hari n’abatifuza ko bibaho, abo bakaba ari abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ndetse n’abayishinjwa batifuza ko ibimenyetso bibashinja byegerezwa aho bakoreye ibyaha.
Ubwo bushyinguro bukubiyemo amapaji 900,000 y’inyandiko, amajwi n’amashusho byafashwe mu minsi 6,000 y’amaburanisha, ndetse n’ibyemezo by’agateganyo 10,000, ndetse n’ibyemezo ndakuka byafatiwe abo urwo rukiko rwaburanishije.
Harimo kandi izindi nyandiko zagaragajwe mu Rukiko, zikomoka mu bubiko bwo mu Rwanda, nko muri Minisiteri y’ingabo, muri za Ambasade, mu bindi bigo nk’amabanki, n’andi makuru yaturutse mu bahamwe n’ibyaha, inzobere zikaba zarahamije ko byose ari iby’u Rwanda.
Mu kiganiro na The New Times, Dr Tim Gallimore wahoze ari Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa ICTR, yavuze ko kuva mu myaka 10 ishize, atahwemye kugarukira kuba ubushyinguro bw’ayo madosiye bukwiye gushyirwa mu Rwanda.
Dr Gallimore ati “Muri iyo myaka yose, nagiriye inama abayobozi b’u Rwanda by’umwihariko intumwa ya rwo idasanzwe muri ICTR, gukurikiza uburyo bwa Loni mu guha umutekano ubushyinguro, ariko nta cyo byagezeho, none ubu bisa n’aho byakererewe.”
Dr Gallimore yakomeje ashishikariza minisiteri bireba ndetse na za sosiyete sivili, gusaba ko Loni yakongera igashyira ikigo gikusanyirizwamo inyandiko mu Rwanda, zigakomeza kwigisha no gukora ubukangurambaga nk’ubwo ikigo Umusanzu cyakoraga n’ubwo cyaje gufunga.
U Rwanda ntirwahwemye gusaba akanama gashinzwe umutekano ku isi kuzana ayo madosiye agashyingurwa mu Rwanda, ariko umuryango w’abibumbye ntiwahise ubyumva, ari na yo mpamvu hari hagishakishwa ahandi yashyingurwa, kandi nyamara abahanga bemeza ko ubuhamya n’ibindi bimenyetso birimo, bigize igice kinini cy’amateka y’u Rwanda.
Asobanura impamvu ubwo bushyinguro bugomba gushyirwa mu Rwanda, Jonhstone Busingye Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko uriya ari umutungo Umuryango w’abibumbye ukomora mu Rwanda, bityo ukaba ari ho ukwiye gushyingurwa nk’uko ba Pharaon bashyinguwe mu Misiri nk’umutungo w’icyo gihugu.
Yagize ati: “Ziriya mpapuro na biriya byose byegeranyijwe nk’ibimenyetso, nta handi bikwiye kubikwa hatari mu Rwanda. Ni umutungo w’Umuryango Mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda. Ugomba kubikwa kwa ba nyirawo nk’uko imibiri ya ba Pharaon yabitswe mu Misiri.”
Birakwiye ko abanyarwanda, baba abariho ubu cyangwa abo mu bihe bizaza, abasizwe iheruheru na Jenoside, ababakomokaho, abatangabuhamya, abakoze ibyaha bya jenoside n’ababakomokaho, bose bazajya babona amateka mabi yaranze u Rwanda, bityo buri wese yiyemeze ko bitazongera ukundi.
Minisitiri Busingye akomeza avuga ko batazahwema gusaba ko ayo madosiye yashyingurwa mu Rwanda, kandi ibi ngo nta n’ubwo bikwiye guharirwa u Rwanda gusa, ahubwo ni n’ikibazo kireba imiryango mpuzamahanga, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko ni icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Igitekerezo cya Minisitiri Busingye agihuriyeho na Prof. Linda Melvern, umwongerezakazi w’umunyamakuru w’umuhanga mu gukora inkuru zicukumbuye, wemeza ko ububiko bwa ICTR burimo amakuru adashobora kuboneka ahandi ku isi, asobanura neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwanzuro wa Loni wo mu 1966 uvuga ko mu buryo bwo gucunga ubushyinguro, ICTR izashyiraho uburyo bwo gukomeza gucunga ubwo bushyinguro burimo ubuhamya n’ibimenyetso byatanzwe mu ibanga, ku buryo bitazajya bigerwamo na buri wese hatagombye kubanza kugaragaza uruhushya rwa Loni.
Naftar Ahishakiye Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangarije The New Times ko ubwo bushyinguro buzafasha mu kwigisha ab’ejo hazaza, ku byabereye mu Rwanda n’uburyo rwashegeshwe.
Ahishakiye akomeza avuga ko Ibuka yandikiye akanama gashinzwe umutekano ku isi, isaba ko ubwo bushyinguro bwashyirwa mu Rwanda, ariko abayobozi ba Loni ntibigeze bakira neza ubwo busabe.
Ati “Nta shingiro byaba bifite kubona hafatwa ibimenyetso by’ibyaha byakorewe abanyarwanda bikozwe n’abanyarwanda, ngo bijye kubikwa mu kindi gihugu. Nk’umurage, tugomba kubika ariya makuru. Ni urwibutso rw’ibyabaye ku bacu twakundaga, kandi mfite icyizere ko bazabizana hano (mu Rwanda).”
Dr Phil Clark umuhanga mu bya Politiki yatangaje ko ibimenyetso byakusanyijwe na ICTR, hafi ya byose byavuye mu Rwanda, nk’ubuhamya bw’ibanze bwatanzwe n’amajana y’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha, ndetse n’abandi bashinjuraga.
Dr Phil Clark yakomeje avuga ko gushyira ubwo bushyinguro mu Rwanda, ari ugusubiza uwo mutungo ku isooko, bityo bikaba bisubijwe bene byo.
Impuguke zose zihuriza ku kuba ayo madosiye n’ibindi byose biri kumwe, ari iby’agaciro gakomeye, ariko ikigiteye urujijo ni ukumenya niba Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kazemera ko biza gushyingurwa mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO