Ni umugabo wamenyekanye cyane muri filime ‘Hotel Rwanda’ yamugaragaje nk’uwafashije Abatutsi bari bahungiye muri hotel des Milles Collines yari ayoboye, nyamara abari bayirimo batangaza ko ibyerekanywe ari ibinyoma, kuko uyu mugabo yakoze ibikorwa ndengakamere birimo kwishyuza no kwima amazi yo kunywa abari bahungiye muri iyo hotel.
Uyu mugabo yaje kumvikana mu bikorwa birwanya leta y’u Rwanda, aho ashinjwa kurema, kuyobora no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu karere ndetse no mu mahanga.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenocide, CNLG, Jean-Damascène Bizimana, yavuze ko ifatwa rya Rusesabagina ari inkuru nziza, asobanura ko bigomba no kubera isomo abagifite umugambi wo gukwirakwiza ingendabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati "Rusesabagina ni umwe mu bantu bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse aranayihakana mu myaka myinshi ishize, rero ifatwa rye ni inkuru nziza. Ntiyakwirakwije urwango abinyujije mu magambo gusa, ahubwo yanateye inkunga y’intwaro n’imyitozo imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda”.
Impuguke kuri Jenoside, Tom Ndahiro, yavuze ko ifatwa rya Rusesabagina ryerekana ko abafite umugambi mubi ku Rwanda ntacyo bazageraho.
Yabwiye The New Times ati "Rusesabagina ni umuntu wiyoberanya. Yigaragaje mu nkuru ya ‘Hotel Rwanda’ nk’umuntu wafashije abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko nyuma yaje gushyigikira ku mugaragaro abayigizemo uruhare. Ni ibintu bitumvikana. Ifungwa rye ryagakwiye gutanga ubutumwa ku bo bakoranaga barimo Twagiramungu, ko igihe cyabo kigeze”.
Kuri Odette Nyiramirimo wahoze ari umusenateri, akaba n’umwe mu bahungiye muri Hotel des Milles Collines, yavuze ko ifatwa rye rishimishije kuko buri wese ugira uruhare mu kubangamira uburenganzira bwa muntu, aba akwiye kubibazwa.
Yagize ati "Arashaka kwangiza. Yishe abanyarwanda, arashaka gusubiza igihugu cyacu mu bihe bibi cyanyuzemo. Agomba kubibazwa, ndizera ko abantu bose bakoranye na we na bo bazabibazwa”.
Rusesabagina ashinjwa ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi bwakorewe abaturage b’inzirakarengane.
Ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gihe dosiye ye igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, ari nabwo buzayiregera urukiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!