Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare, avuga ko urwego rw’ubucukuzi mu Rwanda rwakomwe mu nkokora na COVID-19 ko ariko ubu hari icyizere cy’uko vuba bishoboka ibintu biza kuba byasubiye mu buryo.
Ibi Gatare yabigarutseho kuri uyu wa 21 Nzeri 2020 ubwo yasuraga uruganda rutunganya gasegereti rwa Luna Smelter, mu rwego rwo kureba uko ruhagaze nyuma yo gusubukura ibikorwa byari byarafunzwe kubera COVID-19.
Kimwe n’izindi nzego z’ubukungu, Gatare yavuze ko n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwagezweho n’ingaruka z’icyorezo COVID-19 zirimo izijyanye no guhagarika ibikorwa, kumanuka kw’ibiciro no kubura uko umusaruro woherezwa mu mahanga.
Yagize ati “Ingaruka ya mbere twagize ni uguhagarika akazi twari dufite mu gihe kirenga iminsi 90 kuva muri Werurwe hagati kugera mu ntangiriro za Gicurasi, iki gihe cyadusubije inyuma.’’
“Ikindi kibazo cyabaye mu kohereza hanze umusaruro w’ibituruka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuzana ibikoresho by’ibanze bikoreshwa muri uru rwego.”
Gatare avuga ko kandi COVID-19 yatumye habaho kugwa kw’ibiciro nubwo bitari bikabije ku mabuye aboneka mu Rwanda.
Ati “Hagiye habaho guhindagurika mu biciro ku bw’amahirwe mu buryo rusange ku bijyanye n’amabuye gutunganya mu Rwanda ibiciro ntabwo byagizweho ingaruka cyane. Ubu turi ahantu aho ibigo byinshi byumva ko byakongera gukora ubucuruzi.”
Kugeza ubu hafi y’ibigo byose biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda byamaze gusubukura imirimo yabyo nibura ku kigero cya 80%. Aha ni ho Gatare ahera yemeza ko vuba bidatinze uru rwego ruzongera kubonekamo umusaruro nk’uwa mbere ya COVID-29.
Ati “Mu gihe kiri imbere turatekereza ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare rukomeye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro kubera ko ibintu byasubiye mu buryo vuba ndetse no kubera ibikorwa biri gutangizwa n’ibigo nka Luna Smelter.”
Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda yerekana ko kuva mu 2006, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwagiye butera imbere nibura ku kigero cya 20%, aho kugeza uyu munsi rutanga akazi ku Banyarwanda barenga ibihumbi 40.
Amabuye y’agaciro kandi aza ku mwanya wa kabiri mu byinjiriza igihugu amafaranga menshi nyuma y’icyayi na kawa aho nibura buri mwaka bwinjira asaga miliyoni 300$ ariko hakaba hari gahunda y’uko azagera kuri miliyoni 800$ muri uyu mwaka wa 2020, naho mu 2024 akazagera kuri miliyari 1.5$.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!