Ibiro bishinzwe kwandika ibikorwa by’ubucuruzi bishya muri RDB byatangaje ko mu 2015, ibikorwa by’ubucuruzi bigera kuri 251 byafunze, iyo mibare kandi ikikuba inshuro ebyiri mu mwaka wakurikiyeho kuko yageze kuri 437.
Ibi byose byabaye nyamara mu mezi icyenda abanza ibigera kuri 377 byari byanditswe.
Abahanga mu by’ubucuruzi bagaragaza ko kimwe mu bituma imishinga y’ubucuruzi ihomba itarakomera harimo no kuba abayitangira baba barakoze inyigo nabi bikaba bishobora kuyica ku kigero cya 40%.
Mu kiganiro cyateguwe n’umuryango uhugura urubyiruko mu kwihangira imirimo All Trust Consult, cyari kigamije kurwigisha icyo rwakora imishinga yarwo igashinga imizi, bamwe muri bo bagaragaje imbogamizi bafite zirimo no kubura ubujyanama.
Umwali Alvine yiga muri Kaminuza y’u Rwanda muri koleji y’Icungamutungo n’Amabanki (CBE), avuga ko nk’abanyeshuri bajya batekereza byinshi bakoramo imishinga ariko bakabura ababagira inama y’uko byakorwa.
Yagize ati “Hakenewe ko abantu baduha inama zifatika z’ukuntu twakwihangira imirimo bakareka kutubwira ngo turashoboye gusa, babaduha ubufasha ndetse bakaduhora hafi, hakenewe urubuga rwadufasha tukagaragarizaho ubushobozi bwacu.”
Minisiteri y’Uburezi, Mineduc, yatangije gahunda yo gukurikirana urubyiruko rufite imishinga, ibyo bigakorerwa mu mashuri baba bigamo, (Career Centers), gusa bamwe mu banyeshuri twaganiriye bavuze ko zidakora.
Divin René Dushimimana wiga mu ishuri ryisumbuye rya Green Hills Academy, avuga ko nta buryo bwihariye buhari bubafasha mu kunoza ibitekerezo byabo.
Yagize ati “Ubwo buryo burahari ariko ntabwo buhagije, usanga ari twe twishakira abantu bashobora kudufasha mu bitekerezo tuba dufite, bitandukanye no kuba twavuga ngo hari itsinda ry’abantu runaka bashinzwe gufasha abanyeshuri bafite ibitekerezo.”
Umuyobozi Mukuru wa All Trust Consult, Frank Rubaduka, yavuze ko nyuma yo kubona ko urubyiruko ruba rufite ibitekerezo ariko rukabura abajyanama n’igishoro, bahisemo gutangiza icyo kigo kugira ngo babafashe.
Yavuze ko urubyiruko rufite ikibazo cyo kugira imishinga ariko rukaba rutagira amahirwe yo kubona abantu barufasha mu kuzamura imishinga yarwo.
Yagize ati “Ubwo twateguraga iyi nama, urubyiruko rwatubwiye ko bimwe mu bibazo ruhura nabyo birimo kubura ubumenyi ku bijyanye n’imishinga y’ubucuruzi, igituma imishinga yabo yikubita hasi ntabwo ari uko babuze amafaranga kuko guverinoma irayatanga, ntabwo babuze ubushake icyo babuze ni ubumenyi buhagije.”
Yavuze ko icyo babona cyabikemura ari uko mu Rwanda hashyirwaho ibigo byinshi bigamije kurufasha mu bitekerezo ruba rufite n’ibyashyizwe mu mashuri bikarushaho gushyirwamo imbaraga.
Ubushakashatsi bw’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bugaragaza ko abadafite akazi, bagasaba cyangwa biteguye kuba bakora akazi gashya babonye, kugeza ubu bagera ku 606 997 mu gihe muri Kanama 2016 abatari bafite akazi bari 241 974.



















TANGA IGITEKEREZO