00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyakorwa ngo ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside bicike mu mboni za Amb. Mutaboba

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 December 2024 saa 07:36
Yasuwe :

Ambasaderi Mutaboba Joseph yagaragaje ko bibabaje kubona ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikigaragara hirya no hino mu gihugu, yemeza ko abato bakwiye kwigishwa amateka nta kujenjeka.

Hashize iminsi mike hagaragaye ubwicanyi bwibasiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bimwe by’igihugu, abandi baterwa ubwoba binyuze mu nyandiko zidasinyweho zizwi nka ‘Tracts’, abandi bangirizwa imitungo itandukanye.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Ambasaderi Mutaboba Joseph yagaragaje ko bibabaje kubona nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hakigaragara ibikorwa byibasira abayirokotse.

Ati “Reka mbanze mvuge ko birakaje, kubona nyuma y’imyaka 30 warakoze icyaha cy’indengakamere, ugahanwa cyangwa n’abandi mwagikoranye bagahanwa. Wava mu buroko cyangwa abo wasize hanze, bagakomeza muri bya bindi bakoraga muri ya myaka 30 ishize.”

Yagaragaje ko abari gukora ibyo bikorwa usanga bakoma mu nkokora inyigisho za Leta n’ibikorwa bya Leta byagiye bishyirwaho bigamije kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko igiteye impungenge usanga hari Abanyarwanda boshywa n’abanyamahanga, bagamije kubiba amacakubiri muri rubanda.

Ati “Hari ikigomba gukorwa, ibyo kwigisha Abanyarwanda byarakozwe, byarageragejwe ariko dukeneye kubigisha kurushaho. Hari ababyumva, hari n’abandi byinjirira iburyo bigasohokera ibumoso, hakaba n’abandi bigira ba ntibindeba. Iyo umwana nk’uwo wamwigishirije kw’ishyiga, ibyo agenda akurana, ibyo avoma ha handi ni byo bigenda bikura.”

Yashimangiye ko bakwiye kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda, mu buryo bwimbitse, bagahera mbere y’umwaduko w’abakoloni, mu gihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma yabwo.

Ati “Dukwiye kugaruka tukigisha urubyiruko twivuye inyuma, tukabereka amateka y’aho twavuye nk’u Rwanda, ukuntu mbere y’abakoloni u Rwanda rwari rumwe […] ayo mateka yose tugomba kuyacukumbura tukayigisha abana, bagakura bazi aho twavuye.”

Yongeyeho ati “Haracyari imbaraga zindi zitagaragara, zituruka ahantu habi, tugomba kugerageza kurwanya no gucukumbura, kandi umuntu akabikora atajenjetse kuko birababaje biranarakaje.”

Yashimangiye ko abantu bakurura Abanyarwanda babasubiza mu moko, bikwiye guhagarara kandi n’amategeko agakurikizwa uko bikwiye ku buryo ubifatiwemo abihanirwa by’intangarugero.

Yagaragaje kandi ko hakwiye kujyaho gahunda zo kwiyama abahembera ibikorwa nk’ibyo bakigaragara mu gihugu.

Ati “Tugerageze na none kwiyama ababihembera kuko barahari mu Gihugu, ab’inyangabirama, ba mpemuke ndamuke, hari abo usanga baha udufaranga […] akaza ugasanga arigisha ibintu bidashobotse.”

Yasabye urubyiruko kunyomoza abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda no kwirinda kuyobywa na bo.

Me Gasominari Jean Baptiste yavuze ko ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bigaragara mu Rwanda bishingiye ku kuba Akarere ruherereyemo gakomeje guhemberwamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Turi mu Karere aho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi igikomeje. Icyo ni ikibazo kigaragara, niba mvuga ngo ni akarere ntabwo ari u Rwanda gusa, urebye ibyabaye I Burundu kuva mu 2015 bigikomeza n’uyu munsi, ukareba ibibera mu Burasirazuba bwa RDC. Ukareba abantu biyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda birirwa ku mbuga nkoranyambaga, radiyo na televiziyo ari byo bigisha, kugira ngo bihite biranduka ntabwo ari ibintu byoroshye.”

Yerekanye ko Leta y’u Rwanda ikwiye gushyiraho uburyo buhamye bwo kwigisha Abaturarwanda, yemeza ko kandi bikigaragara kuko hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegemba.

Ati “Kwigisha ni uguhozaho, leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose haba mu kwigisha abaturage, haba mu kurwanya ibyo bikorwa, haba mu kuburizamo ibishaka gukorwa. Ibikorwa ni byinshi ariko ntabwo inzego zishobora kubera ahantu hose icyarimwe. Impamvu ibyo bikorwa bikigaragara nta kindi ni uko ababigizemo uruhare barakidegembya hirya no hino ku Isi, abenshi banavuga ko batageze ku ntego bashakaga kugeraho ari nayo mpamvu ubona bagenda babibiba no mu bandi.”

Yerekanye ko kuba umuntu yakumva ko yambura mugenzi we ubuzima ari imyumvire iri hasi cyane kandi idakwiriye.

Ambasaderi Mutaboba Joseph yagaragaje ko bibabaje kubona nyuma y'imyaka 30 hakigaragara ibikorwa byo kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Me Gasominari Jean Baptiste asanga kuba Akarere u Rwanda ruherereyemo gahemberwamo ingengabitekerezo ya Jenoside bigira uruhare muri ibyo bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .