Kuva mu mpera za Nyakanga 2026, Guverinoma y’u Rwanda yakajije ingamba zo guhagarika ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birimo ibyitwa ibyuma no gufunga inganda zibikora.
Ku ikubitiro, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, cyahagaritse ibikorwa byo gutumiza mu mahanga ikinyabutabire cya ethanol cyifashishwa mu gukora ibi binyobwa.
Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko mu gukora izi nzoga, izi nganda zashyiragamo ethanol idatunganyije neza zigamije kugira ngo zigire ubukana; ibyatumaga zangiza ubuzima bw’abazinywa.
Leta y’u Rwanda yasobanuye ko kuva muri Mutarama 2026, abantu 50 bishwe n’izi nzoga, abandi 100 barahuma. Habaruwe abantu ibihumbi 11 babaye imbata z’izi nzoga.
Kugeza ku wa 6 Kanama 2026, Rwanda FDA yari imaze gufunga inganda 148 zikora ibi binyobwa. Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, na cyo cyambuye izi nganda impushya zo gukora.
Mu kiganiro na Royal FM, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasobanuye ko hari ibyuho byagaragaye mu igenzura byatumye abakora ibitujuje ubuziranenge bakora igihe kirekire, bikaba byaragize ingaruka ku buzima rusange bw’abaturage.
Makolo yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gushyiraho ihame ryo kutihanganira na gato abakora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Yasobanuye ko iperereza rikomeje kandi ko abazagaragaraho uruhare mu makosa yatumye abaturage bakomeza guhabwa ibinyobwa byangiza ubuzima bwabo bazabibazwa, baba abikorera ndetse n’abo mu nzego za Leta.
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko hari abamaze gutabwa muri yombi ariko ko inzego z’ubutabera n’iz’umutekano ari zo zizatanga ibisobanuro birambuye uko iperereza rizagenda rikorwa.
Yagize ati "Hari abatawe muri yombi. Ntekereza ahari ko uyu munsi cyangwa iki cyumweru, tuzabona amakuru arambuye. Ariko iperereza riri gukorwa kugira ngo tumenye abagomba kubibazwa…baba abikorera ndetse n’abo muri Leta. Rero tuzagenda tubona amakuru mu gihe iperereza rikomeje kandi inzego nkomezamategeko ziri mu kazi kazo."
Ingaruka ku bukungu
Ku kibazo cy’abacuruzi n’abandi bakozi bagizweho ingaruka n’igikorwa cyo guhagarika inzoga zitujuje ubuziranenge, Makolo yavuze ko Guverinoma iri kureba uburyo iki kibazo cyakemurwa.
Makolo ariko yashimangiye ko abakora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge ari bo ba mbere bakwiye kwirengera ingaruka z’ibikorwa byabo.
Ku bakozi bashobora gutakaza akazi kubera ihagarikwa ry’izi nganda, yavuze ko kurinda ubuzima bw’abaturage ari byo bibanza kandi ko nta mpamvu yo gukomeza ibikorwa byangiza ubuzima kugira ngo abantu batabura akazi.
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko gahunda za Leta zizakomeza gufasha abaturage kubona andi mahirwe y’akazi mu bikorwa byemewe n’amategeko.
Ati “Icya mbere ni ugukiza ubuzima bw’abaturage. Ubuzima bw’abaturage ni bwo buza imbere y’ibindi. Ibyo ntibisaba imishyikirano, nta masezerano akorerwa ku buzima bw’abaturage.”
Yakomeje ati “Ku birenze ibyo, dukomeje gahunda zitandukanye za Leta kugira ngo Abanyarwanda babone amahirwe yo gukorera mu zindi nzego nyinshi zirimo inganda zikora ibyubahiriza amategeko.”
Makolo yavuze ko inzego bireba zizakomeza gukorana n’abaturage kugira ngo babone amahirwe yo kubona akazi ahantu hatari mu nganda zikora ibikorwa byangize ubuzima bw’imiryango yabo cyangwa sosiyete muri rusange.
Ati “Gufasha urubyiruko kubona imirimo ni kimwe mu byo dushyize imbere. Dukwiye kubikora kurushaho kandi ibyo ntibikwiye kuba urwitwazo rwo kudahagarika ikidakwiye, iyo abantu bari kugira uruhare mu bikorwa byangiza sosiyete, na bo barimo.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage kunywa inzoga mu rugero, kandi bakazirinda abari munsi y’imyaka 18, abibutsa ko n’iyo zaba zemewe n’amategeko, kuzinywa nabi na byo bishobora kwangiza ubuzima bwabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!