Bashir niwe wabaye uwa mbere washinjwe n’uru rukiko ibyaha bya Jenoside yabereye mu Ntara ya Darfour. Mu 2009 nibwo yashyiriweho na ICC impapuro zo kumuta muri yombi.
Bashir ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abantu ibihumbi 300 biciwe mu Ntara ya Darfur, abagera kuri miliyoni 2.5 bakava mu byabo ubwo intambara ishingiye ku moko yatangiraga mu 2003.
Muri Kamena 2015, Afurika y’Epfo yanze guta muri yombi Perezida Bashir, mu gihe iki gihugu ari umunyamuryango wa ICC.
Nk’uko BBC yabyanditse ngo Afurika y’Epfo yatsinzwe urubanza ku kuba yarananiwe guta muri yombi Bashir, ndetse bikaba ari ibintu byigaragazaga neza ko abunganizi bayo badashobora gutsinda.
Nubwo Afurika y’Epfo yatsinzwe ariko, ICC yari ifite uburenganzira bwo kuyigeza imbere y’Akanama k’umutekano ka Loni yahisemo kubyihorera.
Ni mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje kugaragaza ko bitishimiye imikorere y’uru rukiko bashinja kuba rwibasira abayobozi kuri uyu mugabane.



















TANGA IGITEKEREZO