00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyuma biragatsindwa n’Imana y’i Rwanda -Musenyeri Sinayobye

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred
Kuya 21 August 2026 saa 01:56
Yasuwe :

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Sinayobye Edouard, yasabye urubyiruko kugira inyota yo kumenya Imana no kuyishaka, aho kugira irari ry’ibisindisha, by’umwihariko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bizwi nk’ibyuma.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, ubwo yaganirizaga urubyiruko Gatolika rwitabiriye ihuriro ryo ku rwego rw’igihugu ryabereye muri Cathedrale ya Byumba, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko ruturutse muri Diyosezi Gatolika icyenda zo mu Rwanda

Musenyeri Sinayobye yavuze ko urubyiruko ko rukwiye kugira inyota yo kumenya Imana no kuyegera, kurusha gukururwa n’ibyishimo by’akanya gato bishobora kubagiraho ingaruka.

Yagize ati “Ibyuma biragatsindwa n’Imana y’i Rwanda, mugire inyota yo kumenya Imana…Ibyuma birica, mubyirinde.”

Ubu butumwa buje mu gihe inzego z’ubuzima mu Rwanda zagaragaje ubukana bw’ingaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo iziswe ‘ibyuma’.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko kuva mu ntangiriro za 2026, abantu barenga 500 bari bamaze kujyanwa kwa muganga kubera ibibazo bifitanye isano no kunywa izo nzoga. Muri bo, abarenga 50 barapfuye, mu gihe hafi 100 bahumye burundu

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko izo nzoga zitangiza ubuzima gusa, ahubwo ko ingaruka zazo zishobora no kugira uruhare mu bibazo bikomeye by’umuryango n’umutekano w’abaturage.

Guverinoma yafashe ingamba zo guhagarika no gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge, inasaba abaturage kudakora, kudacuruza no kutanywa izizwi nka ‘ibyuma’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages