00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, inshuti magara y’u Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 16 February 2025 saa 07:58
Yasuwe :

Hashize iminsi mike Qatar n’u Rwanda byemeranyije ku mbanzirizamushinga yo gukuriranaho Visa ku baturage bafite pasiporo zisanzwe, icyemezo cy’amateka cyatuma igihe kizaba gitangiye kubahirizwa, Umunyarwanda azajya agera muri iki gihugu yerekane pasiporo ubundi akomeze nk’uwinjiye mu wundi mujyi w’u Rwanda.

Qatar n’u Rwanda, byari bisanzwe byorohereza abaturage b’ibihugu byombi kwinjira muri Qatar cyangwa mu Rwanda. Kuva muri Nzeri 2019, kugeza ubu, Abanyarwanda bemerewe kwinjira Qatar bakamara iminsi 60.

Uyu mushinga w’itegeko mushya hagati y’ibihugu byombi uje kuvugurura amasezerano yari asazwe ahari hagati y’ibihugu byombi guhera 2019.

Muri uyu mwaka (2025), u Rwanda rwemeje umushinga w’itegeko wemerera abaturage ba Qatar kuza mu Rwanda nta Visa, mu gihe kingana n’iminsi 90.

Muri Gashyantare 2025, Qatar nayo yemeje uyu mushinga w’itegeko wemerera Abanyarwanda kwinjira muri Qatar nta Visa isabwe bakahamara iminsi 90.

Uyu mushinga w’itegeko uzashyirwa mu bikorwa n’ibihugu byombi nyuma y’uko uzaba umaze gusinywa n’ibihugu byombi.

Intambwe ibihugu byombi bigezeho zatewe ku buyobozi bwa Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wanabaye inshuti magara y’u Rwanda mu myaka 12 amaze ku butegetsi.

Gukuriranaho Visa ni intambwe ikomeye mu koroshya ingendo hagati y’abaturage b’ibihugu byombi kuko ushatse kujya hamwe azajya ahaguruka iwe ashaka itike y’indege gusa.

Kuva mu 2017, ubwo Sheikh Tamim yari amaze imyaka itatu gusa ku butegetsi, ibihugu byombi byasinye amasezerano mu nzego zitandukanye arimo ayo mu bwikorezi bwo mu kirere, ibikorwaremezo n’ishoramari.

Qatar yongereye ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda, ihereye ku kongera ingendo za sosiyete y’indege yayo ya Qatar Airways zijya i Kigali nta handi zinyuze. Binateganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.

Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

Usibye mu bwikorezi bwo mu kirere, ubufatanye bw’u Rwanda na Qatar bwugururiye amarembo ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo amahoteli n’ubukerarugendo, uburezi, gusangira inararibonye mu muco, ibikorwaremezo n’ibindi byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu byombi.

Muri Gashyantare 2025, Sheikh Tamim yakiriye Perezida Kagame i Doha mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Ibi biganiro byanabaye umusingi w’izindi gahunda zigamije iterambere hagati y’ibihugu byombi.

Uko Qatar ishyira ingufu mu mubano wayo n’u Rwanda ni ko no ku ruhando mpuzamahanga Qatar irushaho gushinga imizi mu bikorwa by’ubucuruzi.

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani akirangiza amashuri yisumbuye yize mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza

Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ni muntu ki?

Emir ni ijambo rikomoka kuri amīr ryo mu Cyarabu, rivuga umuyobozi mu buryo bwa cyami n’umuyobozi wa Guverinoma, akaba n’umugaba w’ingabo.

Sheikh Tamim yavukiye i Doha mu 1980, ari umwana wa kane wa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani n’uwa kabiri ku mugore we Sheikha Moza bint Nasser Al-Missned.

Yakuze ategurirwa kuzavamo umuyobozi, atangirira amashuri muri Qatar ariko ayarangiriza mu Bwongereza. Yize mu ishuri rya Sherborne riherereye mu gace ka Dorset, arangiza amashuri yisumbuye mu 1997, mu mwaka wakurikiyeho aba umwe mu barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sandhurst mu 1998.

Sheikh Tamim yasubiye muri Qatar ahita yambikwa ipeti rya Sous-lieutenant mu ngabo za Qatar.

Urugendo rwe nk’umuyobozi rwatangiye mu 2003, mukuru we Sheikh Jassim amaze kugaragaza ko nta nyota y’ubutegetsi afite, Sheikh Tamim ahita aba umuragwa bidasubirwaho.

Nyuma y’imyaka 10, ku wa 25 Kamena 2013 yagizwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ubwo se Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yari amaze kugaragaza ko atagifite imbaraga zo kuyobora igihugu.

Akijya ku butegetsi yagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Qatar mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, imiyoborere ye iteza imbere uburezi, ubuvuzi n’ibikorwaremezo ku buryo byazamuye iterambere ry’igihugu mu buryo bwihuse.

Yanashyize imbaraga mu guteza imbere guhanga udushya mu ikoranabuhanga no guteza imbere inzego zitandukanye z’ubukungu, Qatar iva mu bihugu byishingikirije kuri peteroli na gaz gusa itangira ishoramari ku isoko mpuzamahanga.

Uyu mugabo ukunda imikino n’imyidagaduro, mu 2005 yashinze ikigo cy’ishoramari mu bya siporo, Oryx Qatar Sports Investments, ubu cyanaguze Paris Saint-Germain FC yo mu Bufaransa.

Uyu mugabo kandi yagize uruhare rukomeye gufasha igihugu ayoboye kwakira Igikombe cy’Isi cy’Ibihugu mu 2022, iba inshuro ya mbere Igikombe cy’Isi cyari cyakiriwe n’igihugu cyo mu Burasirazuba bwo hagati.

Iri rushanwa ryagaragaje ubuhangange bwa Qatar ku ruhando mpuzamahanga kandi riyishyira mu bihugu byamaze kuba igicumbi cyo kwakira imikino n’ibikorwa mpuzamahanga biyishamikiyeho.

Sheikh Tamim kandi yateje imbere ububanyi n’amahanga, yubaka umubano ukomeye hagati ya Qatar n’ibihugu bitandukanye ku Isi. Umuhate we mu guharanira ubufatanye bubyarira bose inyungu burigaragaza no mu Rwanda kuko hari ibikorwa byinshi by’iterambere Abanya-Qatar bagiramo uruhare. Intambwe yo gukuriraho Visa ku Banyarwanda ishimangira icyizere afitiye igihugu kandi ubufatanye bwamaze gushinga imizi.

Abasesengura ibya politike bemeza ko icyerekezo cya Sheikh Tamim kirenze kure iby’ubufatanye mu bucuruzi na politiki gusa ahubwo yifuza ko abantu bo mu bice bitandukanye by’Isi bakorana bakazamurana.

Umubano mwiza gahati ya Qatar n’u Rwanda watumye havuka amahirwe menshi mu burezi, ikoranabuhanga ariko by’umwihariko ishoramari ry’Abanya-Qatar mu Rwanda ryatanze akazi ku bantu benshi, rinagira uruhare ku iterambere ry’igihugu no mu rugendo rwo kwigira.

Imiyoborere ya Sheikh Tamim ishingira ku kureba kure, gufata imyanzuro ikwiye ndetse agaharanira iterambere ry’igihugu na mpuzamahanga. Umubano uzira amakemwa wa Qatar n’u Rwanda ugaragaza imbaraga ashyira mu bufatanye mpuzamahanga bugamije iterambere.

Uretse kuba Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ni umuyobozi ureba kure, uharanira iterambere, akaba inshuti magara y’u Rwanda. Imiyoborere ye yateje imbere igihugu cye ariko inakomeza ubucuti hagati y’u Rwanda na Qatar.
Muri Kamena 2022, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yaje mu Rwanda nk’umushyitsi w’igihugu cy’inshuti mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth yabereye i Kigali.

Mbere yaho, muri Mata 2019, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yari yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano w’u Rwanda na Qatar.

U Rwanda na Qatar bifatanya mu bijyanye n’umutekano, guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n’ibindi.

Amafoto yo mu bwana bwe

Uyu mwana kuva avutse yarezwe neza ategurirwa kuzaba umuyobozi ukomeye
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani n'uwa kabiri ku mugore we Sheikha Moza bint Nasser Al-Missned
Yakuranye inzozi zo gutera ikirenge mu cya se
Yakuze neza, yiga amashuri abanza i Doha
Mu mikino itandukanye yitabiraga yitwaraga neza
Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani mu mabyiruka ye yakundaga imikino cyane

Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yasuye u Rwanda

Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali yakirwa na Perezida Kagame
Yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b'ibihugu
Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ni inshuti magara y'u Rwanda
Ku buyobozi bwa bombi imishinga y'iterambere yakomeje kwisukiranya mu Rwanda
Abayobozi b'ibihugu byombi iyo bahuye hakorwa ibikorwa biri mu nyungu z'abaturage
Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani mu 2019 yafashe umwanya wo gusura Pariki y'Igihugu y'Akagera
Perezida Kagame aha yari ari gusobanurira Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ibya Pariki y'Akagera
Umubano mwiza afitanye na Perezida Kagame utuma aho bari kumwe hose baba bamwenyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .