00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Dr Butera, umuto muri Guverinoma y’u Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 November 2022 saa 09:48
Yasuwe :

Mu mpinduka Perezida Paul Kagame aheruka gukora, Minisiteri y’Ubuzima yahawe abayobozi bashya, Dr Butera Yvan agirwa Umunyamabanga wa Leta. Ni we muto mu bagize Guverinoma y’u Rwanda. Yabonye izuba muri Mata 1990.

Uyu musore ukiri ingaragu, ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite ndetse rwubakiyeho icyizere cy’ejo hazaza. Yakuze akunda amasomo ajyanye na siyansi, ayaminuzamo yiga n’ibijyanye n’ubuzima.

Abiganye na we guhera mu mashuri yisumbuye muri IFAK na Lycée de Kigali, bamusobanura nk’umusore w’ikinyabupfura, uhorana intego zo gukora ibyiza, ucisha make, kandi w’umuhanga mu byo akora.

Mu buzima bwe, afite indangagaciro nyinshi agenderaho, ariko yabwiye IGIHE ko imuba hafi ari “ukugendera ku murongo w’igihugu” utuma uyu munsi intambwe kimaze gutera zigaragara mu myaka 28 ishize.

Ati “Ikindi ni ugukomeza kugira ikinyabupfura no kugendera ku ndangagaciro nyarwanda, gukora cyane no gukurikirana mu byo ukora uko watera imbere.”

Kuva mu mashuri yisumbuye, yize ibijyanye na siyansi kuko yabonaga aribyo bikenewe cyane mu gusigasira no kubungabunga ubuzima bw’abantu.

Ati “Nabonaga ari ibintu bifasha igihugu gutera imbere.”

Arangije amashuri yisumbuye, Dr Butera yakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda yiga ubuganga guhera mu 2009 kugera mu 2014, arangiza afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no kubaga.

Yahise akomereza i Butaro muri Kaminuza ya UGHE yiga imyaka ibiri, abona Masters mu 2017. Amaze ukwezi kumwe abonye PhD yakuye muri Kaminuza ya Liège, aho yazobereye mu bijyanye n’utunyangingo tw’umubiri wa muntu.

Aracyari ingaragu, ariko iyo muganira kuri iyo ngingo agusubiza aseka ati “vuba” mu kumvikanisha ko azaba yavuye muri icyo cyiciro cy’ingaragu.

Dr Butera yakoze mu bitaro bya Butaro nk’uwimenyereza umwuga, aho yamaze umwaka umwe guhera muri Nzeri 2014 kugera muri Nzeri 2015 ndetse hagati ya Nzeri 2015 na Ukuboza 2021, yakoraga mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Guhera muri Nyakanga 2021 kugera ahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije mu Rwego rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

Acyumva ko yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ngo yaratunguwe cyane kuko ari ibintu atari yarigeze atekereza na rimwe mu buzima bwe.

Ati “Ni iby’agaciro gakomeye guhabwa inshingano n’icyizere na Perezida wa Repubulika, ikiba gisigaye ni ugukorana n’abandi kugira ngo tugere ku ntego z’igihugu.”

Urebye muri Guverinoma y’u Rwanda, harimo abakiri mu myaka mike. Uwari muto muri bose ni Patricie Uwase ufite imyaka 33, kuko yavutse mu 1989. Uwase ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Mu bandi b’imyaka mike bari muri Guverinoma, akurikirwa na Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amasomo y’ubumenyi ngiro, na we utarengeje 35.

Urebye mu babaye muri Guverinoma mu myaka hafi icumi ishize, uwayinjiyemo ari muto kurusha abandi ni Evode Imena wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere wagizwe Minisitiri mu 2014 afite imyaka 28 y’amavuko.

Usibye abato, mu baminisitiri 22 bagize Guverinoma y’u Rwanda, umwe gusa [Dr Vincent Biruta] ni we umazemo igihe kinini kuko kuri ubu yujuje imbumbe y’imyaka 14 ari Minisitiri.

Abandi baza hafi mu kuramba muri Guverinoma bamazemo imyaka umunani. Ni batatu gusa barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya wigeze kuba muri Guverinoma ari Minisitiri w’Uburezi hagati ya 2006-2008 na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango kugeza mu 2011.

Yongeye kujya muri Guverinoma mu Ugushyingo 2019 ari Minisitiri w’Ibidukikije.

Mu bandi bamaze imyaka umunani muri Guverinoma harimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana winjiyemo mu 2014 na Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika, Judith Uwizeye wabaye na Minisitiri w’umurimo.

Abaminisitiri bari mu cyiciro cya gatatu mu kuramba muri Guverinoma, ni abayinjiyemo mu 2017 batangiranye na manda nshya ya Perezida Kagame.

Abo bamazemo imyaka itanu barimo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Marie-Solange Kayisire, Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko Rosemary Mbabazi na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Fanfan Kayirangwa Rwanyindo.

Aha Dr Yvan Butera yakoraga mu Bitaro bya Muhima nk'umuganga
Dr Yvan Butera uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima aha yari kumwe na Paul Farmer (Witabye Imana) washinze Kaminuza ya Butaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages