00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ‘Connekyt’, urubuga ruhuza abafotozi n’abakiliya

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 2 June 2026 saa 03:34
Yasuwe :

Abantu benshi bagiye gukora ubukwe cyangwa ibindi birori bakunze guhura n’ihurizo ryo guhitamo umuntu bizeye uzabafotora kandi agafata amashusho y’ibirori byabo kuko ari urwibutso rukomeye rw’ubuzima bwa muntu.

Ku rundi ruhande, abafotozi benshi bagiye bahura n’ikibazo cyo gukora akazi ariko ntibishyurwe amafaranga bemerewe rimwe na rimwe bikarangira hitabajwe inzego za Leta.

Iyo ni yo mpamvu Ikigo cya Amoria Global Tech cyatangije urubuga rwa ‘Connekyt’ ruzajya ruhuza abafotozi n’abakiliya mu rwego rwo kugabanya izo mbogamizi ndetse no gukomeza guteza imbere abakora uyu mwuga ukomeje gutera imbere mu Rwanda.

Abazajya bakoresha uru rubuga ni abafotozi, abakiliya bafite ibirori ndetse n’abasanzwe bategura ibirori bazwi ku izina rya ‘Event Coordinator’, bazajya barujyaho banyuze aha, noneho bashyiremo imyirondoro yabo.

Urugero umufotozi uzajya wiyandikisha kuri uru rubuga azajya ashyiramo amafoto ye kugira ngo umukiliya wifuza kumuha akazi na we wagiye kuri urwo rubuga abashe kubona ibyo uwo mufotozi yakoze.

Umuhuzabikorwa muri Amoria Connekyt, Hamissi Sango, yavuze ko uru rubuga baruzanye kugira ngo bafashe abafotozi baburaga uburyo bahura n’abakiliya ndetse n’abo bakiliya bakabura abafotozi babigize umwuga.

Ati “Uru rubuga ni igisubuzo cy’abafotozi kuko igihe barugiyeho bakiyandikisha noneho akazajya abasha guhura n’abakiliya mu buryo bworoshye.”

Hamissi yavuze ko indi mpamvu bahisemo gutangiza uru rubuga ko ari ukugira ngo bajyane n’icyerekezo u Rwanda rurimo cyo guteza imbere ikoranabuhanga, akaba ari yo mpamvu abazajya bifuza ababafatira amashusho bajye bababona mu buryo buboroheye.

Ati “Impamvu ni ukugira ngo tujyane n’icyerekezo cyo korohereza abafotozi bafite ubwo bushobozi tukabahuza n’abakiliya ndetse n’abakiliya bakizera ko babonye abantu b’abanyamwuga bazabafatira amashusho mu birori byabo.”

Yavuze ko uru rubuga rugiye kuba ububiko bw’abafotozi, bakazajya bashyiramo amafoto yabo ku buryo abayakunze bifuza kuyakuraho bazajya bagira ikiguzi bishyura, ibyo bikazakomeza guteza imbere abakora umwuga wo gufata amafoto muri rusange.

Ati “Igihe umuntu yaguze ifoto ayikuye ku rubuga rwacu, umufotozi azaba ashobora kubona agera kuri 90%.”

Uru rubuga kandi rworohereza ababarizwa mu bihugu bya Afurika kwishyura bakoresheje Mobile Money cyangwa MPesa bikaborohereza kubona amafoto yabo mu gihe basuye u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

Yashimangiye ko bizatuma umusaruro w’abafata amafoto wiyongeraho 20%.

Uyu muyobozi yavuze ko hashize imyaka itanu batangiye gusa batangiye neza mu myaka ibiri nyuma y’uko urwo rubuga rumaze kubakwa neza ndetse runujuje ibyangombwa.

Gusa agaragaza ko bagihura n’imbogamizi z’uko hari abafotozi benshi bo mu Rwanda batarumva akamaro ko kwifashisha uru rubuga mu kubahuza n’abakiliya babo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Imbogamizi duhura na zo ni uko abafotozi batarayumva kubera ko baracyumva ko amafoto bayihera abakiliya ubwabo.”

Yasabye abafotozi batari bumva ibijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu byo bakora ko bakwiriye kugana uru rubuga kugira ngo bakomeze kwiteza imbere ndetse no gukora ibintu binyuze mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati “Icyo nabasaba ni ukugana urubuga rwacu kubera ko Isi ya none iri kugenda n’ikoranabuhanga cyane cyane ni ba dushaka kwimakaza gukora ibintu mu buryo bwa kinyamwuga. Nibaze batange ibyiza bafite binyuze kuri urwo rubuga, cyane ko abakiliya bari kuri uru rubuga ntabwo ari abatuye mu Rwanda gusa kuko harimo n’abatuye hanze.”

Kuva uru rubuga rwatangira gukora, kugeza ubu hiyandikishije abagera ku 174 gusa abari ho mu buryo bwa ‘Live’ cyangwa uburyo bashobora guhita baboneka ku gukora akazi ni 126.

Uru rubuga ntabwo rwifashishwa mu guhuza abafotozi n’abakiliya gusa kubera ko bajya bakora ‘Live Streaming’ kubera ko kugeza ubu bamaze gukora mu bitaramo bikomeye biheruka kuba birimo igitaramo cya Ben na Chance ndetse n’ikimurika album ya Jules Sentore yise Umudende.

Hashyizweho urubuga ruhuza abafotora n'abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages