00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri babiri bazatorwamo Arkiyepiskopi mushya w’Abangilikani mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 September 2026 saa 10:45
Yasuwe :

Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) rigiye gutora Arkiyepiskopi mushya, uzasimbura Arkiyepiskopi Laurent Mbanda uri hafi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Amatora ateganyijwe ku wa 11 Nzeri.

Abepisikopi babiri ni bo bujuje ibisabwa kugira ngo bahatanire uwo mwanya. Abo ni Musenyeri Manasseh Gahima uyobora Diyosezi ya Gahini na Musenyeri Assiel Musabyimana uyobora Diyosezi ya Kigeme.

Kugira ngo umuntu yiyamamaze kuri uwo mwanya, agomba kuba afite hagati y’imyaka 55 na 60 ndetse akaba amaze nibura imyaka itanu ari umwepisikopi wa Diyosezi. Ubusanzwe Arkiyepiskopi n’Abepisikopi basabwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bafite imyaka 65, keretse habayeho impamvu yihariye.

Amatora asanzwe akorwa mu nama yihariye, aho Abepisikopi batora umwe muri bo mbere y’uko hatangazwa uzaba yatsinze. Inama y’Abepisikopi igizwe n’abahagarariye Diyosezi 13 za EAR.

Musenyeri Assiel Musabyimana

Rev. Assiel Musabyimana ni umuyobozi wa gatatu wa Diyosezi ya Kigeme ndetse akaba n’uyihagarariye mu mategeko. Yatorewe kuyobora iyo Diyosezi mu 2017 asimbura Musenyeri Augustin Mvunabandi wayiyoboye kuva mu 2000.

Yahawe inshingano zo kuba umwepisikopi ku wa 14 Mutarama 2018 muri Katedrali ya Mutagatifu Yohani i Nyamagabe.

Musabyimana yavukiye mu 1969 mu Murenge wa Kaduha, Akarere ka Nyamagabe. Yize amashuri abanza muri Nkomero, akomereza amashuri yisumbuye muri College St Esprit Nyaza.

Yize amasomo ya Theologie muri Kaminuza y’Abaporotesitanti y’u Rwanda ndetse no muri Uganda Christian University, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’iyobokamana. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na Theologie n’Iterambere.

Musenyeri Manasseh Gahima

Musenyeri Manasseh Gahima ni umuyobozi wa kabiri wa Diyosezi ya Gahini muri EAR. Yavutse ku wa 12 Ukuboza 1970. Yakuriye muri Uganda nyuma y’uko umuryango we uhungiye muri icyo gihugu.

Yize amashuri abanza muri Kasonga muri Uganda, akomereza mu mashuri yisumbuye ya Kololo na St Andrea Kahwa’s College.

Yabonye impamyabumenyi mu burezi, nyuma akomeza amashuri makuru aho yize Ubucuruzi muri Kaminuza y’u Rwanda (icyo gihe yitwaga Umutara Polytechnic). Afite kandi impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’abakozi ndetse na Theologie, ndetse afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’amasomo y’iyobokamana.

Mbere yo kujya mu buyobozi bukuru bw’Itorero, Gahima yakoze mu nzego z’ibanze mu Rwanda kuva mu 1996, nyuma agira inshingano zitandukanye muri Diyosezi ya Gahini. Yagizwe umwepisikopi wungirije wa Gahini mu 2017, aza kuba umuyobozi wa kabiri wa Diyosezi ku wa 26 Gicurasi 2019.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages