00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku ruganda rushya rwa miliyari 100 Frw rutunganya amazi yanduye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 June 2025 saa 12:28
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, bigiye gutangira kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye yo mu Mujyi wa Kigali, rwitezweho kuyakusanya rukayabyazamo andi mazi meza yakongera agakoreshwa.

Uru ruganda ni rumwe muri eshatu zitegerejwe kubakwa mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali. Ku ikubitiro urwa mbere rugiye kubakwa mu Karere ka Nyarugenge ku Giti cy’Inyoni mu mushinga wiswe Kigali Centralized Sewerage System.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzuzura rutwaye miliyoni 63 z’Amadorali arenga miliyari 100 Frw, rwubakwe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ruzaba rugizwe n’imiyoboro ireshya na Kilometero 92 izubakwa munsi y’ubutaka mu Mirenge ya Kigali, Nyarugenge, Gitega na Muhima, noneho amazi yanduye aho kugira ngo abantu bajye bayamena mu myobo bacukuye bayayobore muri za mpombo nini ziyajyane aho atunganyirizwa.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 12.000 z’amazi yanduye ku munsi. Biteganyijwe ko ku ikubitiro iyi miyoboro izaba ifite ubushobozi bwo gutwara amazi yanduye aturutse mu ngo zirenga 208.000.

Ubusanzwe hirya no hino mu ngo abantu bagiraga imyobo basukamo amazi yanduye, abahanga bavuga ko iyo myobo ishobora guteza ibibazo kuko bituma ubutaka bworoha kurushaho maze abubatse nk’ahantu ku gasozi izo nzu zose zikaba zagwa.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko uyu mushinga ugamije kugira ngo ‘‘tureke gukomeza gucukura imyobo ahubwo noneho [amazi] tuyajyane tujye kuyatunganya tuyasubize mu migezi cyangwa mu bishanga ariko adakomeje kujya aho ashobora gusenyera abatuye nko ku misozi. Uko wacukura icyo cyobo kose umuturanyi ukuri munsi biba bifitanye isano.’’

Prof Munyaneza yavuze ko uyu mushinga w’uruganda ruzatunganya amazi yanduye ruzashyirwa ku Giti cy’Inyoni, inyigo igeze ku musozo ubu bagiye gutangira kuwushyira mu bikorwa mu kwezi gutaha.

Ati “Ni umushinga umaze igihe Abanyarwanda benshi bari bategereje ariko twabanje kwitondera inyigo yawo kugira ngo tuyinoze neza, tuzawushyire mu bikorwa neza kuko ariwo mushinga munini ujyanye n’isukura igihugu cyacu kigiye gutangira.”

“Ubu rero turimo kugana ku musozo wawo ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi turi bube dutangiye kubaka ku Giti cy’Inyoni, hanyuma uko iminsi izagenda ikurikiraho tuzanatangire gucukura aho izo mpombo zizanyuzwa.’’

Prof Munyaneza yavuze ko kuri ubu bagiye gutangira no kuganiriza abantu batuye mu gice gikorerwamo ubucuruzi kugira ngo nihagira ahantu hazajya hafungwa, mu gushyira impombo nini zitwara amazi , ahandi hajye hakoreshwa.

Yavuze ko bazakorana n’inzego nyinshi ku buryo uyu mushinga utazahagarika ibindi bikorwa.

Ati “Murabizi ko hasi mu butaka harimo insinga z’amashanyarazi, iz’ikoranabuhanga n’izindi nyinshi, zose rero tuzabyitaho. Twanakoranye na RTDA ku buryo nta kibazo cy’iyangirika ry’imihanda rizabaho.’’

Prof Munyaneza yavuze ko ku ikubitiro bazibanda cyane muri Quartier Commerciale n’ahandi hatandukanye bafate amazi yanduye bayayobore mu mpombo zabo ubundi ajye gutunganywa ku Giti cy’Inyoni.

Ati “Tuzafata amazi aturuka mu ngo ziri hariya nko kuri Onatracom, mu bice bya Biryogo, ukamanuka hasi ukaza ugafata Kiyovu, ukamanukira kuri Cercle Sportif ukajya mu Kanogo ugakomeza hasi na hariya hari RSSB. Ayo mazi yo mu ngo yose tuzayafata tuyakomezanye na ya Nyabugogo na hano Cyahafi.’’

Prof Munyaneza yavuze ko uretse uyu mushinga ugiye guhita utangira gushyirwa mu bikorwa, hari n’undi mushinga wo gutunganya amazi yanduye yo muri Kicukiro.

Uyu wo uruganda ruzashyirwa i Gahanga, urundi rushyirwe ku Murindi kugira ngo ibyo bice nabyo ababituyemo amazi yanduye nayo ajye afatwa atunganywe.

WASAC Group kandi itangaza ko hari n’undi mushinga wo gutunganya amazi yanduye yo muri Gasabo, uruganda rwawo rukazashyirwa mu gishanga cya Karuruma.

Ati ‘‘ Iyo mishinga ibiri ya nyuma ntabwo turayitangira inyigo, yego zarakozwe ariko turacyarimo gushakisha ubushobozi kugira ngo nayo itangire. Uruganda rwa Gasabo tuzarwubaka Karuruma mu gishanga kugira ngo tube twizeye ko Umujyi wa Kigali wose twawufatiye amazi yanduye.’’

Prof Munyaneza yavuze ko izi nganda zitunganya amazi yanduye zije kubafasha kongera isuku mu Mujyi wa Kigali, aho hari ibice byinshi abantu banyuragamo bakumva haranuka bitewe n’amazi yanduye ahanyuzwa ariko atagira ahantu ajyanwa hazwi ku buryo yatunganywa.

Yavuze ko hari ibice bihanamye kandi bituyemo abaturage nka Jali n’ahandi bizagorana kuhageza impombo, avuga ko naho babashyiriyeho uruganda rundi ruzajya i Masaka ku buryo ruzajya rukusanya andi mazi y’abaturage batuye ahantu hahanamye.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko bimwe mu byatumye kubaka uruganda rwa Giti cy’Inyoni bidindira bijyanye n’impinduka zabaye mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali aho icyari gihari ari icyo mu 2013 nyuma haza icyo mu 2020.

Yavuze ko kandi hari iyagurwa ry’umuhanda Kigali-Muhanga aho bahuje ibikorwa byabo n’uyu mushinga wo kwagura uyu muhanda kugira ngo kimwe kitazabangamira ikindi.

Ahari amabati ni ho uru rugamba ruzashyirwa mu minsi mike
Ahazubakwa uru rugamba hamaze gutegurwa, hasigaye ko imirimo itangira
Uru ruganda ruzuzura rutwaye miliyari 100 Frw
Uyu mushinga uzatuma amazi yanduye atunganyirizwa ahantu hamwe
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko mu kwezi gutaha imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye rwa Giti cy’Inyoni izatangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .