Ibi byagezweho nyuma y’ibiganiro bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, Michel Régis Onanga Ndiaye, yavuze ko Yembi yarekuwe n’ubutabera bw’u Rwanda, agashyikirizwa inzego za Gabon.
Yembi yari afungiye mu Rwanda ategereje kuburanishwa ku byaha akekwaho by’urugomo ku mukozi wa RwandAir wo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali. Inzego z’u Rwanda zamwemereye kuva mu gihugu ku wa 6 Nzeri.
Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon yavuze ko ibi byashobotse kubera imbaraga za dipolomasi zashyizwe mu kibazo n’ibihugu byombi, ndetse n’umubano uri hagati ya Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nk’uko ibinyamakuru byo muri Gabon bibitangaza.
Uko byagenze kugira ngo afungwe
Amashusho yakwirakwijwe n’ibinyamakuru byo muri Gabon agaragaza uyu mudepite akubita urushyi umukozi wo ku Kibuga cy’Indege. Ntabwo higeze hasobanurwa impamvu y’iyi myitwarire.
Bivugwa ko Depite Yembi yageze mu Rwanda ari mu rugendo rumwerekeza mu kindi gihugu (transit). Akigera i Kanombe, kuko yari afite amasaha menshi yo gutegereza indi ndege, yahisemo gusohoka ajya muri hoteli.
Igihe cy’urugendo rwe kigeze, yagarutse ku Kibuga cy’Indege nk’abandi bagenzi, arasakwa, ahabwa itike imwinjiza mu ndege (Boarding Pass). Hari amakuru avuga ko ubwo yari kuri hoteli, yafashe ibinyobwa bisembuye, agaruka ku Kibuga cy’Indege afite agasamusamu.
Nyuma yo guhabwa Boarding Pass, hakurikiyeho umwanya wo gutegereza kujya mu ndege, ageze ku muryango wa nyuma, ari nawo umuntu asohokamo yinjira mu kibuga cy’indege, yasabwe kwerekana Boarding Pass ye na Passport ariko arinangira ntiyabitanga.
Yashatse guhatiriza kugira ngo agende atabyerekanye, nibwo guhita abirambika ku meza, akubita umukozi wo ku Kibuga cy’Indege urushyi.
Yahise afatwa arafungwa, inzego z’u Rwanda zibimenyesha iza Gabon, hatangira ibiganiro byanagejeje ku ifungurwa rye.
Gusubizwa muri Gabon kwa Yembi ntibisobanuye ko ikibazo cye kirangiye. Biteganyijwe ko ashyikirizwa ubutabera bwa Gabon, kugira ngo bugenzure uko ibyabaye byagenze kandi bugene ikizakurikiraho.
Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon yatangaje ko igitegereje ko ishyikirizwa dosiye ku mugaragaro mbere yo gufata icyemezo ku byemezo bishobora gufatirwa Yembi ku bijyanye n’umwanya we nk’umudepite, by’umwihariko ku budahangarwa ahabwa n’amategeko.
Rwanda has released Gabonese MP Augustin Lobelle Yembi. He will face trial at home, not in Kigali.
On 3 September 2026, police stopped him at Kigali International Airport. Officials say he attacked a RwandAir supervisor in a sudden airport fight.
A video shared online appears… pic.twitter.com/239RgxAUcA
— 97.8 Kazo FM Omushomesa (@978KazoFM) September 8, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!