00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mpamvu Abanya-Maroc ibihumbi 60 bambutse umupaka bakinjira muri Espagne icyarimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2026 saa 05:48
Yasuwe :

Mu minsi mike ishize, ibihumbi by’Abanya-Maroc byagerageje kwinjira mu Mujyi wa Ceuta ugenzurwa na Espagne, nyuma y’ibihuha byakwirakwiye bivuga ko abawugeramo boga batari guhita basubizwa inyuma.

Espagne yavuze ko abantu bagera ku 60.000 binjiye cyangwa bagerageje kwinjira muri uwo mujyi utuwe n’abantu hafi 83.000, mu gihe Maroc yo ivuga ko bari 40.000. Abandi 1.135 ngo berekeje i Melilla, na yo igenzurwa na Espagne.

Abenshi bagaragaye boga banyura hafi y’inkombe, mu gihe imiryango, abana n’urubyiruko bagendaga berekeza ku mupaka. Ku wa 2 Kanama 2026, ubuyobozi bwa Ceuta bwatangaje ko abantu 72 bari bamaze gupfa, mu gihe Maroc yemeje impfu 11, zirimo abantu 10 barohamye n’uwaguye mu mpanuka.

Guverinoma ya Maroc yavuze ko iki kibazo cyatewe n’urusobe rw’impamvu, zirimo ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, imiyoboro icuruza abantu no gusobanura nabi icyemezo cy’urukiko rwo muri Espagne.

Maroc na Espagne byongereye ubufatanye mu gusubiza muri Maroc abari bageze i Ceuta no gukaza umutekano ku mipaka. Icyakora, bamwe mu banyapolitiki n’ibitangazamakuru byo muri Espagne bakeka ko Maroc yaba yaradohoye nkana igenzura ry’umupaka mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Espagne, nubwo nta bimenyetso bihagije bibyemeza.

Iki kibazo kandi cyongeye kugaragaza ingorane zugarije urubyiruko rwa Maroc, zirimo ubushomeri, ubukene, izamuka ry’ibiciro n’icyizere gike cy’ejo hazaza. Abagera kuri miliyoni 2,9 bafite hagati y’imyaka 15 na 29 nta kazi bafite, ntibiga kandi ntibari mu mahugurwa, bituma bamwe babona kujya i Burayi nk’inzira yonyine yo guhindura ubuzima.

Abanya-Maroc barenga ibihumbi 60 binjiye muri Espagne icyarimwe mu buryo bwatunguye benshi
Bivugwa ko mbere y'uko aba bantu binjira muri Espagne, bari babwiwe ko nibagerayo batari busubizwe inyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages