Ni porogaramu yiswe Inzora Security Software, ikorwa hagamijwe gukemura ibibazo by’abana bangirika bigizwemo uruhare n’uko ababyeyi batabona uko babakurikirana.
Ni ikoranabuhanga rikorana na camera zicunga umutekano wo mu rugo ku ishuri n’ahandi zashyizwe, umwihariko ukaba ko urigenzura abona amajwi n’amashusho y’ibyo abana bari kureba nko kuri mudasobwa.
Iri koranabuhanga ryifitemo uburyo bwo gusangiza ibyerekezo, ukaba wamenya neza ahantu ibintu biri kubera ako kanya.
Ukurikirana kandi iri koranabuhanga ryanamuhaye ubushobozi bwo kuba yanahindura ibyo abana bari kureba yifashishije ya porogaramu ya mudasobwa kabone n’iyo yaba atari hafi yabo, agashyiraho ibijyanye n’ikigero cy’abo bana.
Ishimwe ati “Twatekereje kuzana iki gisubizo kugira ngo wa mubare munini w’abana bangirika turebe ko wagabanyuka, tubigizemo uruhare. Umubyeyi akurikirana umwana we umunsi ku wundi yaba ahari cyangwa adahari.”
Ni ibintu byishimirwa na bamwe mu bayobozi b’ibigo bashyize iri koranabuhanga mu mashuri bayoboye, barimo n’Umuyobozi Mukuru wa Light Stars Academy witwa Mukanyirigira Nathalie.
Ati “Urakurikirana ukamenya ngo umwana yagiye mu bwiherero ari kumwe na nde, mbese ugakurikirana buri kimwe cyose uko cyagenze. Umwihariko w’iryo koranabuhanga ni wo watumye ndizana mu kigo kugira ngo mbungabunge umutekano w’abana ku buryo bazajya biga nta kibazo bafite.”
Hatungimana Jean Baptiste yagaragaje ko na we yifuza iryo koranabuhanga mu rugo rwe, kugira ngo abashe kugenzura byuzuye ibibera iwe akaba yanabikumira hataragira ibyangirika.
Ati “Hari abakozi bahemukira abana cyangwa bakira ibyo bakorera mu rugo nyirarwo ntabimenye, ariko ubu ikintu cyose kiberayo iyo utashye cyangwa uri ku kazi ushobora kukimenya.”
Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu myaka itanu iri imbere abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko bazahabwa amasomo y’ikoranabuhanga ajyanye na coding, abandi ibihumbi 500 bazahabwe amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga.
Abafite ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha ikoranabuhanga baziyongera, bakazava kuri 53% bakagera ku 100%.
Ibyo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda kandi biherutse kugarukwaho na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yari yitabiriye inama y’abahanga mu bya sinyansi n’ikoranabuhanga, abereka uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga muri urwo rwego.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda tuzirikana neza umumaro wa siyansi n’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu nzego zose mu kwimakaza imibereho myiza n’iterambere rirambye mu gihugu.”
Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje ko siyansi itegerejweho byinshi mu kugira ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu buringaniye bitarenze mu 2035 no kuba igihugu gikize bitarenze mu 2050.
Ni urugendo u Rwanda rufatanyabo n’abikorera aho nk’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, mu Rwego rw’Ikoranabuhanga muri gahunda zo guteza imbere ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hashowemo 4.629.735.724 Frw mu 2024 mu kuzishyira mu bikorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!