00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo turwanya ni ibyo abantu bakoreramo iyo bamaze gushira akanyota- ACP Rutikanga ku tubyiniro

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 August 2026 saa 11:12
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yasobanuye ko nubwo hatangajwe ko ibyangiza Abanyarwanda birimo n’ahakorerwa uburara n’ubuzerezi na byo bitazihanganirwa bitavuze ko ibikorwa by’imyidagaduro binyuranye nka ’night clubs’ bibujijwe, ahubwo ko ibishamikiyeho nko kunywa ibitemewe no gusinda ari byo Leta ishaka guca, ariko n’abantu bagasabwa kwirinda.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku biri gukorwa mu kurwanya ibyangiza Abanyarwanda, by’umwihariko inzoga zitjuje ubuziranenge.

Ni nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda yari iherutse kugaragaza ko kurwanya inzoga zitemewe bizanajyana no kurwanya ubundi burara n’ubuzererezi bijyana no kuzinywa, kugira ngo hubakwe umuryango utekanye.

Polisi iherutse kugaragaza ko kuva hatangira gushyirwa ingufu nyinshi mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kubikura mu baturage, mu byumweru bibiri gusa ibyaha byo gukubita no gukomeretsa mu baturage byagabanyutseho 50%.

ACP Rutikanga yagaragaje ko uko kugabanyuka kw’ibyaha kuri kongera ituze mu baturage muri rusange, ndetse agaragaza ko ubundi ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge ari yo ntandaro nini y’uburara n’urugomo.

Ati “Byose ubundi byaje mu mujyo wo kurwanya ubuzererezi n’ubusinzi. Aho tubibona mu kazi kacu ka buri munsi rwose ntabwo biba umuntu ataranywa. Nubwo urubyiruko ari rwo
rubivugwamo cyane, ariko hari n’ibyo n’abandi bantu bakuru iyo bamaze kunywa bakora ariko batakora batanyoye.”

Yasobanuye ko aho ikibazo gishingiye ari ku businzi, ndetse agaragaza ko imyidagaduro no kwishimisha bihuza abantu bitahagaritswe, ahubwo icyitabwaho ari ibikorwa bishamikiye ku businzi bibera aho hantu.

Nko kuri ‘house parties’, by’umwihariko, yagaragaje ko igihe umuntu yumva ashaka gutumira abantu bari buhurire mu birori iwe cyangwa ahandi hakodeshejwe nta cyo bitwaye, ariko akwiye kumenyesha ubuyobozi bumwegereye n’abaturanyi, ndetse akirinda kurenza amasaha yagenewe.

Ikindi abantu bari muri ibyo birori bagomba kwitondera ni ibinyobwa bitemewe no kudasinda kuko bishobora guteza umutekano muke nijoro kandi iyo bigeze aho ni bwo inzego zibizamo kandi baba bagomba kubihanirwa.

Agaruka ku nzu z’utubyiniro n’ibindi bijyanye n’imyidagaduro, yavuze ko bitabujijwe, ariko ko ibisabwa n’ubundi hose bijya gusa.

Ati “Kujya kubyina rwose biremewe. Ibya ‘night clubs’, guterana, ibitaramo n’ibindi ntabwo bibujiwe. Ibyo turwanya ni ibyo abantu bakoreramo iyo bamaze gushira akanyota, ni cyo kibazo dufite. Ibyo bakoreramo ni bya bindi bakora bamaze kunywa ibyo biyobyabwenge, na nyuma yo kunywa ibyo biyoga.”

ACP Rutikanga yasabye urubyiruko ko mu gihe rwubahirije aya mabwiriza, kwishimisha mu myidagaduro rushobora kubiikora kandi bikaba yemewe kuko nta kibazo kiindi biba iri buteze.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yasobanuye uko imyidagaduro inyuranye nka ’night clubs’ itabujijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages