00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi yakuranye, akazi muri Kepler n’inama ku bato: Ikiganiro na Nathalie Munyampenda

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 May 2025 saa 07:31
Yasuwe :

Ubwo Covid-19 yacaga ibintu, benshi ubwoba bwarabatashye, Guma mu Rugo imwe ivaho hajyaho indi cyangwa hakaza Guma mu Ntara, twese twambaye udupfukamunwa, kandagira ukarabe na sanitizer ari ibyangombwa nkenerwa bya buri Munsi. Muri iyo minsi ni bwo Nathalie Munyampenda yakiriye inkuru nziza isibanganya iyo mihangayiko yose.

Ku wa 23 Kamena 2020, inkuru yabaye gikwira ko Nathalie Munyampenda yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kepler ari nayo ifite Kepler College.

Nta gushidikanya ko uwo munsi ari mu bantu bashakishijwe cyane kuri internet mu Rwanda, n’ubwo n’ubundi yari asanzwe mu mirimo itoroheje dore ko mu 2018 yagizwe Umuyobozi wa Next Einstein Forum nyuma y’izindi nshingano yari asanganywe muri AIMS, ndetse akaba Umuhuzabikorwa w’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma, OGS, ubwo yari akiva kwiga muri Canada.

Uyu mugore kuri ubu wabaye icyitegererezo cya benshi, yaganiriye na Sanny Ntayombya muri The Long Form Podcast, agaruka kuri byinshi birimo urugendo rwe kugeza aho ageze ubu, inama ku bakiri bato, ibyo yigira kuri Perezida Kagame n’ibyo yifuriza u Rwanda na Afurika by’ahazaza.

Munyampenda yavuze ko akiri muto atigeze arota kuzaba umuyobozi ari we uyu munsi, yavuze ko yarose kuzaba umunyamategeko ntibyakunda, ubundi atekereza kujya muri dipolomasi ari ko na byo zibyara amahari, akora ibindi byinshi kugeza ubwo yongeye guhura n’ibyahoze ari umuhamagaro we, kuba umurezi cyangwa “umwarimu”.

Yagize ati “Kwigisha byahoze ari umuhamagaro wanjye. N’igihe nari nkiri muto ubwo nabaga nsabwe kwigisha, narabikundaga…nkunda kwigisha, nkunda uburezi, kuko ntekereza ko ukurikije uko Isi iri kugenda, abantu ni zahabu iri hejuru y’ubutaka, rero gufasha urubyiruko, Abanyarwanda, kubona ubumenyi bukwiriye ni ikintu kimba ku mutima.”

Muri urwo rugendo rwe rurimo henshi yagiye agira imyanya y’ubuyobozi cyangwa guhagararira abandi, Munyampenda yavuze ko hari amakosa yagiye akoreramo yicuza, ariko akaba yaranayigiyeho bikamugira umuyobozi ari we ubu ngubu.

Ati “Nabaye muri Canada igihe kirekire, ngira imitekerereze y’uko ubumenyi bwawe bwo gukora ibintu buhagije, nkavuga nti nungira umuyobozi ndabishoboye, ukagira iyo nari jye uvuga uti mfite ubumenyi buhagije mugomba kunyumva…icyo gihe nari umuyobozi mubi biteye ubwoba.”

Yavuze ko nyuma yagiriwe inama afashwa kwerekwa uburyo bwiza bwo kuyobora, ko umuyobozi mwiza ari ujyanamo n’abo ayoboye kandi bumva ibintu kimwe, ndetse agakomeza amaboko atentebutse n’amavi asukuma, ibintu yavuze ko akigenderaho n’ubu ku buyobozi bwe.

Ubwo hari hagiye kujyaho Guverinoma nshya nyuma y’irahira rya Perezida Kagame wari umaze gutsinda amatora mu mwaka ushize wa 2024, Nathalie Munyampenda ni izina ryagarutsweho cyane ko yashoboraga kujya muri Guverinoma, benshi bakavuga ko ngo yabisabwe akabitera utwatsi.

Muri iki kiganiro ubwo yari abibajijweho, yasubije nta kuzuyaza yagize ati “Oya, ubwo busabe nta bwigeze bubaho…ntekereza ko mu Rwanda abantu buri gihe bareba ibintu mu buryo bwabo, bakavuga bati ukwiye kuba Minisitiri, ni byiza kandi nezezwa n’icyizere cy’abantu, ariko hari uburyo bwinshi bwo gukorera igihugu, kandi ndikubikora mu buryo bwiza nshoboye kandi ndishimye. Rero nta busabe bwigeze buza ngo mbisubize inyuma, nta byabaye, igisubizo ni oya rwose.”

Yavuze ko mu mwanya we nk’Umuyobozi Mukuru wa Kepler, hari byinshi yigira kuri Perezida Kagame, birimo kugaragariza abantu intumbero y’igihugu ndetse no kubereka uruhare bakwiye kubigiramo, “Icya kabiri, ntabwo agira ubwoba bwo gufata ibyemezo bikomeye…ajya akunda kubivuga ngo ukwiye gufata ibyemezo bikomeye mu buryo bwihuse…ikindi ni ukurinda igihugu guhungabanywa n’ibibonetse byose.”

Nk’umuntu umaze kubona byinshi bishingiye ku mirimo yagiye akora itandukanye, yagiriye inama urubyiruko ruri n’ururangiza amashuri, avuga ko rukwiye kwiyungura ubundi bumenyi bwiyongera ku byo bize mu ishuri (soft skills), ibizakemura ikibazo gihora kigaragazwa n’abakoresha ko urubyiruko rudafite ubumenyi buhuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagarutse ku iterambere ry’ikoranabuhanga rigenda rivuka, harimo n’ubwenge buhangano (AI), avuga ko urubyiruko rukwiye kwiga imikoreshereze myiza ya AI mu buryo butanga umusaruro, ndetse n’uburyo yafasha mu kunoza ibyo rukora. Yaboneye kandi gusaba ko hakwandikwa amateka mazima y’u Rwanda na Afurika kuko nibitaba AI izagaburirwa ibipfuye ikaba ari byo ijya iha abashaka kumenya ayo mateka.

Yakomeje abwira urubyiruko kandi ko rukwiye kwizigamira mu gihe rukiri ruto kuko ayo mafaranga yazigamwe, azafasha ahazaza, ikindi yasabye urubyiruko ni ukuba bo batangendeye mu kigare.

Yagize ati “Dukwiye kwiha amahoro tukabaho ubuzima bwacu bigendanye n’igihe tugezemo…niba ufite imyaka 22 kuki ushaka kumera nkanjye wenda kugira imyaka 40, hari imyaka 16 hagati yacu, akazi kenshi, ubunararibonye bwinshi, amafaranga menshi yatakajwe. Abantu bakwiye kwikuraho igitutu, imbuga nkoranyambaga ntabwo ari ukuri.”

Nathalie Munyampenda, yavukiye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma ababyeyi be bimukiye muri Afurika y’Epfo akiri muto, aba ari ho yiga amashuri abanza, nyuma yagiye kwiga icyiciro cya kabiri n’icya gatatu muri Canada mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Afite umugabo n’abana babiri, yagaragaje ko kuba afite umwanya w’ubuyobozi ndetse n’amakipe akurikirana, no ku ba umwanditsi, bitamubuza kubaho ubundi buzima no kwita ku muryango we nubwo bisaba ibitambo.

Ati “Ugomba gushyiraho uburyo ibintu birutanwa kuba ingenzi muri buri gihe, ubundi ukanabivuganaho n’abantu bawe bakamenya ibyo uhugiyemo muri icyo gihe.”

Ikindi ni uko yasabye by’umwihariko abagore bafite imyanya y’ubuyobozi, kutibagirwa kwita ku buzima bwabo, avuga ko bakwiye gukurikirana iby’ubuyobozi, inshingano z’urugo ndetse n’indoto zabo, ariko ntibibagirwe kwita ku buzima bwabo, bakora siporo kuko ari ingenzi mu gutuma babasha gusohoza izo nshingano zose.

Reba ikiganiro cyose na Nathalie Munyampenda

Nathalie Munyampenda yavuze ko atigeze yanga kujya muri Guverinoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .