00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyitezwe mu nama yiga ku iterambere ry’amashuri makuru muri Afurika igiye kubera i Kigali

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 18 February 2025 saa 08:54
Yasuwe :

I Kigali hagiye guteranira inama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’amashuri makuru na za kaminuza muri Afurika, itegurwa n’Ikinyamakuru Times Higher Education [THE].

Biteganyijwe ko iyi nama izaba hagati ya tariki 18 na 20 Werurwe 2025.

Izahuriza hamwe impuguke n’abahanga mu burezi, abayobozi b’amashuri makuru, abashoramari, abahagarariye za guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa baturuka ku migabane itandukanye, kugira ngo baganire ku bibazo n’amahirwe ari muri uru rwego ku Mugabane wa Afurika no ku iterambere ryawo rusange.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti "Gukoresha uburezi bwa Afurika mu kubaka iterambere rirambye.”

Izitabirwa n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, [University of Global Health Equity, UGHE], Prof. Philip Cotton, wayoboye Kaminuza y’u Rwanda; Umuyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza ya Johannesburg, Dr Phumzile Mlambo-Ngcuka, Perezida wa American University of Nigeria, Dr DeWayne Frazier n’abandi benshi.

Mu minsi itatu iyi nama izamara, izahuriza hamwe abarenga 350 bazungurana ibitekerezo n’impuguke zirenga 100 ku ngingo zirimo ubufatanye mu by’uburezi muri Afurika, iterambere rirambye ry’uru rwego, uruhare rw’ikoranabuhanga mu kwihutisha ireme ry’uburezi, no kunoza ubushakashatsi hagamijwe kongera amahirwe y’akazi ku banyeshuri basoje kwiga.

Biteganyijwe ko kandi muri iyi nama, hazaberamo amahugurwa azaba ayobowe n’inzobere mu bushakashatsi bujyanye n’isesengura ry’amakuru [data scientist] yo muri Times Higher Education [THE].

Azasobanura uko THE ikora urutonde rw’amashuri makuru hashingiwe ku bushakashatsi aba yakoze mu nzego zinyuranye [Interdisciplinary Science Rankings 2025], n’uburyo amashuri makuru ashyirwa ku rutonde hagendewe ku ruhare rwayo mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye z’Umuryango w’Abibumbye [Impact Rankings 2025].

Iyi nzobere izagaragaza uko amakuru akusanywa n’uburyo yifashishwa mu gushyira ku rutonde za kaminuza zitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga muri THE, Phil Baty, yavuze ko iyi nama izaba umwanya mwiza wo kugaragaza umusanzu w’uburezi mu iterambere rya Afurika n’uruhare rw’uyu mugabane mu ahazaza h’Isi.

Yagize ati “Afurika ifite uruhare rukomeye mu iterambere ryahazaza h’Isi, kandi twishimiye kuzakirira iyi nama i Kigali kugira ngo tuganire ku cyakorwa kugira ngo uburezi bukomeze bugere ku iterambere rirambye bifashe mu gutuma uyu mugabane utera imbere.”

Ku bifuza guhagararira za kaminuza muri iyi nama, imiryango itari iya leta n’inzego za leta bazishyura Amadorali ya Amerika 199 ku baziyandikisha mbere yo ku wa 28 Gashyantare 2025, kuko nyuma yaho ikiguzi kizaba 299$. Ku bashoramari n’abazaba bahagarariye ibigo by’ubucuruzi bazasabwa kwishyura 299$.

Iyi nama izitabirwa n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, [University of Global Health Equity, UGHE], Prof. Philip Cotton

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .