00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri koperative yo mu Biryogo y’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 January 2024 saa 09:57
Yasuwe :

Izina ryabo rishimangira neza ko intego bafite irenze gushaka amaramuko y’umunsi umwe ahubwo bahanga ijisho ku hazaza. Iyi ni ni Koperative Icyizere cy’Ejo Hazaza igizwe n’abakobwa n’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Iyi koperative ikorera mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge idoda ibintu bitandukanye birimo imipira y’imbeho, ibikapu n’imyenda yo kwambara.

Iyo uganiriye na bo bakubwira ko ibafatiye runini kuko ibarinda gusabiriza, bakanashimangira ko imaze kubateza imbere mu buryo bufatika.

Iyi koperative inigisha abandi bakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga umwuga w’ubudozi kugira ngo na bo bazabashe kwiteza imbere.

Bamwe mu bagize iyi koperative babwiye IGIHE ko imaze imyaka itatu ndetse n’ubwo nta nyungu nyinshi bayikuramo ariko ibafasha kubaho batagize uwo bategera amaboko.

Bemeza ko amafaranga bakorera ku kwezi ari yo bakuramo ay’inzu bakoreramo bakaboneraho gusaba inzego zibishinzwe kubafasha kugira ngo bajye babona amasoko arimo ayo kudodera imyenda ibigo bitandukanye by’amashuri abanza kuko bafite ubwo bushobozi.

Uwitwa Mukamazimpaka Sauda w’abana babiri utuye i Nyamirambo, yavuze ko ahantu bakorera ari hato ku buryo babonye iseta nini kandi nziza byabafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Uwadufasha nko kubona iseta cyangwa inzu iri ahantu heza akaba ariho dukorera ibikorwa byacu bakanadukorera n’ubuvugizi mu bigo by’amashuri bikajya bitugurira imipira n’indi myenda y’ishuri byadufasha cyane kuko amafaranga yose dukorera arangirira mu kwishyura inzu.”

Mukanziza Emerine yavuze ko bakunze guhura n’imbogamizi zo kubona amafaranga ibihumbi 200 Frw by’ubukode bw’inzu bakoreramo.

Ati “Ikibazo inzu zirahenda cyane n’ayo twishyura tuyakura mu byo tuba twacuruje ku buryo tubonye nk’abaterankunga bajya bayitwishyurira nabyo byadufasha.”

Yongeyeho ko muri bo n’ubonye menshi abona ibihumbi 10 Frw cyangwa 15.000 Frw gusa ku kwezi ndetse hari n’abatayabona kubera ko nta masoko bagira cyane cyane ko ababagana bananirwa kumvikana kubera kuko baba batazi ururimi rw’amarenga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo, Munyaneza Antoine, na we yemeza ko Koperative Icyizere cy’Ejo Hazaza ibafatiye runini ndetse bajya babafasha mu bijyanye no kubakorera ubuvugizi no kubarinda ko hari uwabahohotera.

Amakuru IGIHE ifite n’uko mu mwaka ushize wa 2022, Akarere ka Nyarugenge kahaye aba bagore inkunga ya miliyoni 1 Frw kugira ngo koperative yabo irusheho kwaguka.

Mukamazimpaka Sauda yavuze ko ahantu bakorera ari hato ku buryo babonye iseta nini kandi nziza byabafasha kwiteza imbere
Mukanziza Emerine yavuze ko bakunze guhura n’imbogamizi yo kubona ibihumbi 200 Frw by’ubukode bw’inzu bakoreramo
Imyenda abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ibereye ijisho kandi ishobora kwambarwa n'abo mu byiciro bitandukanye
Bakuye amaboko mu mifuka, bihangira umurimo ubateza imbere bo n'imiryango yabo
Abagize iyi koperative badoda ibirimo n'ibikapu bitandukanye. Bavuga ko bakorewe ubuvugizi ibigo by'amashuri bikajya bibagurira bakiteza imbere
Koperative Icyizere cy'Ejo Hazaza iracyagorwa no kwishyura amafaranga yo gukodesha inzu yo gukoreramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages