00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyiciro by’ubudehe byaragaga abantu ubutindi biri gusubirwamo

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 1 August 2014 saa 11:12
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangarije abaturage bo mu Karere ka Bugesera ko ibyiciro by’ubudehe byari biriho mbere, ubu birimo gusubirwamo. Abanyarwanda batari bacye bakaba batarishimiye amazina y’ibyiciro byari bisanzwe, n’uburyo abantu babishyizwemo.
Mu gihe hari hasanzwe ibyiciro bitandatu by’ubudehe (ibyiciro by’ubukungu) buri Munyarwanda abarizwamo byashyizwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2011, kuri ubu byasubiwemo hasigara ibyiciro bine. Ibyiciro byari (…)

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangarije abaturage bo mu Karere ka Bugesera ko ibyiciro by’ubudehe byari biriho mbere, ubu birimo gusubirwamo. Abanyarwanda batari bacye bakaba batarishimiye amazina y’ibyiciro byari bisanzwe, n’uburyo abantu babishyizwemo.

Mu gihe hari hasanzwe ibyiciro bitandatu by’ubudehe (ibyiciro by’ubukungu) buri Munyarwanda abarizwamo byashyizwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2011, kuri ubu byasubiwemo hasigara ibyiciro bine. Ibyiciro byari bisanzwe bikaba byaragiye bishyirwa mu majwi n’Abanyarwanda batandukanye, bavuga ko inyito zabyo zuzuyemo ibitutsi n’umurage uheza bamwe mu butindi.

Vincent Munyeshyaka, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2014 yakoranye n’abaturage bo mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, yavuze impamvu ibyiciro by’ubudehe byasubiwemo.

Yagize ati “Mwari muzi y’uko hari ibyiciro bitandatu ni byo birimo gukora n’uyu mwaka, ariko twasanze bigomba kuvugururwa. Muzi ko bimwe byari bifite amazina yasaga n’atanga umurage ku Banyarwanda bamwe na bamwe wo guhama mu butindi cyangwa mu bukene cyangwa se amazina amwe atari asobanutse, ariko nanone twagira ngo binahuzwe n’ibipimo bigenderwaho no mu bindi bihugu byateye imbere ku rwego mpuzamahanga, akaba ari yo mpamvu rero twatangije igikorwa cyo kubisubiramo.”

Munyeshyaka yakomeje avuga ko adashaka gusubiramo amazina y’ibyo byiciro byari bisanzwe, abwira abaturage ko ibyiciro bishya nta mazina bizaba bifite.

Ati ”Hasigaye icyiciro cy’abakene bari munsi y’umurongo w’ubukene, icyiciro cya kabiri akaba ari abakene, icya gatatu akaba ari abifashije, icyiciro cya kane akaba ari abafite uko bameze b’abakire. Ibyo twabikoze kugirango tugendere ku bipimo mpuzamahanga ndetse n’ibindi bipimo bigenderwaho ku rwego rw’Isi. Tuzajya tuvuga icyiciro cya mbere gusa tumenye uri muri icyo cyiciro uwo ari we n’ibigomba kuba bimuranga, nta bya bindi byo kuvuga ngo umutindi nyakujya, umuhanya, ibyo ngibyo ntabwo bizongera.”

Akomeza avuga ko gahunda yo gusubiramo ibyiciro by’ubudehe ari gahunda izamara uyu mwaka wose wa 2014. Asaba abaturage kuzatanga umusanzu.

Ati “Icya mbere ni ugutanga amakuru ari yo, Abanyarwanda mugire umuco wo kuvugisha ukuri mugire umuco wo gukundana, ku buryo ibibazo twigeze tugira mu myaka yashize cyangwa turimo kubona n’ubu ngubu bitazongera kubaho. Umuntu aba yishoboye ariko akavuga ati buriya niswe umutindi byatuma ngira imfashanyo .Mureke Abanyarwanda tujye muri gahunda yo kwigira, tujye muri gahunda y’iterambere n’ukennye uyu munsi abe ari ikibazo afite ndetse n’igihugu gifite, ku buryo ngirango ingamba zo gukura abaturage mu bukene zirahari. Abanyarwanda dutere intambwe tujya imbere twigire nk’Abanyarwanda".

Yakomeje yibutsa abaturage ko igikorwa cyo gushyira abantu mu byiciro gikorerwa mu midugudu, abasaba kuzajya babikora bijyanye n’imibereho n’ubuzima umuntu abayemo, batajyendeye ku kimenyane.

Munyeshyaka avuga ko gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe itagamije kumenya umubare w’abakene n’abakire, ahubwo igamije ishyirwaho rya politike nziza z’iterambere. Ibi byiciro bishya bikaba bizatangira gukoreshwa mu mwaka wa 2015.

Amazina y’ibyiciro mashya:

Icyiciro cya mbere kirimo umuryango ubona ibyo kurya biwugoye, umuryango udafite inzu ndetse n’udafite amikoro yo gukodesha inzu (muri iki cyiciro nyakatsi ntibarwa nk’inzu);

Icyiciro cya kabiri kirimo umuryango ubona ibyo kurya, umuryango ubona ibikoresho bimwe by’ibanze biwugoye (isabune, imyenda isukuye, uburyo bwo kubonesha mu nzu) n’umuryango ukunze kubona ibikorwa/imirimo yo gukora idatanga imibereho irambye;

Icyiciro cya gatatu kirimo umuryango ufite ibikorwa birambye kandi bitanga imibereho irambye mu bukire buciriritse;

Icyiciro cya kane kirimo umuryango ufite amahitamo mu mibereho yawo.

Ibyiciro by’ubudehe byari bisanzweho:

Abatindi nyakujya (Harimo umuhanya, umutindi buriburi, umudirigi, impezamaryo, umuhirimbiri, umwinazi, n’ayandi), abatindi, abakene, abakene bifashije (abifashije), abakungu (jumba) n’abakire.

Ibyiciro by’ubudehe byari bisanzwe byakuruye impaka ndende cyane cyane mu banyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza, bavuga ko byakozwe mu buryo budafututse, dore ko bamwe bavugaga ko bashyizwe mu byo badakwiye gushyirwamo, ibi bikaba byaratumye bamwe bakurwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa inguzanyo ya Leta yo kwishyura amashuri.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages