Ni inama M23 yemeje ko yabaye ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, i Kibumba hafi y’umujyi wa Goma.
Iyi nama yabaye nyuma y’itangazo ry’inama yahurije abakuru b’ibihugu by’akarere i Luanda muri Angola, ryasabaga M23 gushyira intwaro hasi ndetse ikava mu bice yafashe, ku nshuro ya mbere yeremerwa kuguma mu bice bya Sabyinyo.
Ako ni agace k’inyuma y’ikirunga cya Sabyinyo, kiri hagati y’u Rwanda na Congo.
M23 nk’uruhande rutari ruhagarariwe muri iyo nama ya Luanda, habanje kubaho ukuzuyaza ku kwemera imyanzuro yayo.
Umuhuza mu bibazo by’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC, Uhuru Kenyatta yaje kujya i Kinshasa, avuyeyo ajya i Goma, ndetse agera mu gace ka Kanyaruchinya kari hagati ya Chefferie ya Munigi na Kibumba, ahari inkambi y’abavanywe mu byabo n’intambara.
Ni hafi neza ya Kibumba, ahagenzurwa na M23.
Amakuru avuga ko M23 yatunguwe no kuba Uhuru Kenyatta yarumvise uruhande rumwe mu makimbirane, ntahure n’aba barwanyi ngo yumve ibitekerezo byabo kandi byitwa ko yari agamije gukemura ikibazo.
Amakuru avuga ko mu gusesengura, M23 yaje gusanga Leta ya Congo ikomeje gushakisha impamvu zo gukomeza imirwano, bituma isohora itangazo rya kabiri ishimira abayobozi bakomeje ibiganiro bya Luanda, noneho bemera kujya mu gace babwiwe n’abakuru b’ibihugu.
Icyo gihe ariko bashyizemo ingingo yo gusaba guhura n’abahuza muri ibi bibazo barimo na Kenyatta utarashatse guhura na bo mbere, bakaganira ku buryo byakorwamo. Icyo gihe banashimangiye ko biteguye kuganira na Leta ya Congo.
Iryo tangazo ryatumye M23 yakira ubutumire bwa MONUSCO, Ingabo z’Akarere za Afurika y’Iburasirazuba (EACRF), butumira M23 na FARDC mu biganiro.
Uyu mutwe ngo waje gusubiza wemera ibiganiro, unatanga ibitekerezo by’aho bahurira, muri Kibumba, kuko ari byo birindiro byayo bya nyuma byegereye ahagenzurwa n’Ingabo za Congo.
Ingabo za MONUSCO n’iz’akarere zakoze ku mbunda, hahura itsinda ry’abayobozi bakuru, ubona benshi bashyize hafi imbunda zabo kuko "nta wamenya."
Ingabo za FARDC zari zihagarariwe na Général Chiko Tchitambwe, Umugaba mukuru wungirije wa FARDC ushinzwe ibikorwa, mu gihe EACRF yari ihagarariwe na Maj Gen Jeff Nyagah wo muri Kenya.
Muri iyo nama, M23 yaje kugaragaza ko ifite ibimenyetso byeruye, ko buri gihe imirwano iba kuko batewe na FARDC.
Amakuru avuga ko MONUSCO n’ingabo za EAC babajije M23 niba koko yemera gusubira inyuma, irabishimangira, ariko isaba ko izi nzego zombi zabigiramo uruhare, uyu mutwe ukajya aho wabwiwe na FARDC ikaguma hirya kuko badapfa kuyizera.
M23 ngo yangaga ko yarekura uduce yafashe, FARDC ikaba yatujyamo, bityo ikaba yabatera biyoroheye.
Ingabo na EAC na MONUSCO barabyemeje, ariko bareba ku ikarita kuva muri Kibumba kugeza muri Sabyinyo, bagasanga EACRF idafite abasirikare bahagije bafata igice cyose bakakigezura, hatajemo ingabo za Leta.
Icyo gihe ngo byagaragaye ko ibikoresho wenda MONUSCO yabishaka ikabitanga, ariko nta basirikare bahari baharinda.
Ku ruhande rwa MONUSCO, yo ngo yasanze idashobora kohereza abasirikare muri ako gace kuko yo ishinzwe kurinda abasivili. Byongeye, ngo abaturage bashoboraga guhungira ahantu MONUSCO iri, bigateza ibindi byago mu ntambara.
M23 yashatse kwikuraho inyito yo kuba nta bushake ifite mu gukemura ibibazo, ahubwo igikorwa gishyirwa mu maboko ya MONUSCO na EACRF.
Uwatanze amakuru yagize ati "Ku ruhande rwa FARDC, yo yavugaga ko M23 ikwiye gusubira inyuma, bitanasabye ko aba basirikare bandi baza gufata aka gace. M23 yo yavugaga ko babikoze gutyo byanze bikunda FARDC izabatera, kuko atari rimwe cyangwa kabiri biba, ndetse ngo igihe cyose bemeranyije guhagarika imirwano, babirenzeho."
Icyakora, umuyobozi uhagarariye FARDC yarahanyanyaje, avuga ko M23 isubiye inyuma batayisangayo, ariko ntibamwizera.
Haje kuza ikindi gitekerezo cy’uko FARDC ishobora kuhohereza abasirikare, ariko ko MONUSCO ari yo yabaha ibikoresho by’inyongera ndetse ikabatunga mu biribwa.
Ni ibintu yahise ihakana, ivuga ko itatunga ingabo ziri mu gihugu cyazo.
Byarangiye umuyobozi wabo aje kuvuga ko adashobora kohereza abasirikare ahantu azi ko batazarya, kuko ntacyo baba bamaze.
M23 yavuze ko mu gihe ngo ibyo ishaka byakorwa, yiteguye gusubira inyuma nta mananiza. BItabaye ibyo, imirwano igakomeza.
Ni ikintu cyabaye nk’igitera ikibazo, ariko abayobozi b’ingabo ba MONUSCO, EACRF na FARDC bemera kujya kumenyesha abayobozi babo, icyemezo bazahabwa kikazatuma bongera guhura.
Imirwano yahise yubura
Nta n’iminsi ibiri ishize, M23 yahise itangaza ko FARDC yabagabyeho ibitero mu gace ka Bwiza gatuyemo abavuye mu byabo bagera mu 5092. Ni ibitero byagabwe n’ihuriro rya FARDC n’imitwe irimo FDLR.
Umuyobozi wa M23 Bertrand Bisimwa yaje kwamagana ibyo bitero, avuga ko ari igikorwa "kigamije kubangamira amasezerano ya Luanda."
Radio Okapi y’Umuryago w’Abibumbye yatangaje ko mu mirwano yabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, FARDC yisubije uduce tune duherereye muri Bishusha, muri kilometero nke uvuye Kitshanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!