00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyotewe impinduka mu Rwanda basubiranyemo

Yanditswe na

Rwego Claude

Kuya 11 October 2014 saa 11:41
Yasuwe :

Nyuma y’amezi icyenda haremwe impuzamashyaka igamije guhindura umurongo wa politiki u Rwanda rugenderaho, kuri ubu irarangwamo ubwumvikane bucye nyuma yo kweguzwa k’Umuyobozi wayo Faustin Twagiramungu, ariko we ntabikozwa.
Iyi mpuzamashyaka CPC ihurije hamwe amashyaka atavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda yaremwe ku gitekerezo cya Faustin Twagiramungu wagizwe Perezida wayo, ariko niwe wahereweho yirukanwa.
Uku kwisenyeraho inzu nka ya matungo kubayeho mu gihe habura amezi atagera kuri atatu (…)

Nyuma y’amezi icyenda haremwe impuzamashyaka igamije guhindura umurongo wa politiki u Rwanda rugenderaho, kuri ubu irarangwamo ubwumvikane bucye nyuma yo kweguzwa k’Umuyobozi wayo Faustin Twagiramungu, ariko we ntabikozwa.

Iyi mpuzamashyaka CPC ihurije hamwe amashyaka atavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda yaremwe ku gitekerezo cya Faustin Twagiramungu wagizwe Perezida wayo, ariko niwe wahereweho yirukanwa.

Uku kwisenyeraho inzu nka ya matungo kubayeho mu gihe habura amezi atagera kuri atatu ngo FDLR itangire kuraswaho n’ ingabo z’amahanga muri gahunda yo kuyirandura burundu.

Byose byatangijwe no kuba hari inyandiko yakozwe mu izina rya CPC isa n’ishyira ku ruhande abayobozi ba girikikare ba FDLR, kuko ngo bamwe muri bo bafite ibyo baregwa n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa imiryango mpuzamahanga. Muri aba Twagiramungu atifuza ko bagaragara mu buyobozi bwa FDLR, harimo Général Major Victor Byiringiro Umuyobozi w’agateganyo wa FDLR. Twagiramungu kandi yifuza ko Gen. Silvestre Mudacumura yashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha akaburanishwa ku byaha by’ intambara akekwaho.

Gen. Byiringiro akimenya iby’ urwandiko rwa Twagiramungu rwanditswe mu izina rya CPC kuwa 6 Ukwakira 2014 (bikorewe mu Bubiligi), nawe yahise yandika urwe mu izina rya CPC (aho ari mu mashyamba ya Congo), ruvugamo ihagarikwa rya Twagiramungu.

Aganira na BBC, Faustin Twagiramungu yavuze ko abamukuraho batabifitiye ububasha, ati “Ibyo kuyoboresha igitugu ndabihakana … Byiringiro yahindaguraga telefoni kenshi ngo ntamuvugisha, kandi na none akaba afite ibyaha akurikiranyweho, agomba kubanza kwezwa n’inkiko”.

Gen. Victor yatangaje ko Twagiramungu ayoborana igitugu gikomeye, kivanzemo uburiganya, ubugambanyi n’amatiku.

Ubwumvikane buke mu Mpuzamashyaka arwanya Leta y’u Rwanda buremezwa kandi na Dr Paulin Murayi (umukwe wa Kabuga Felicien), nawe washinze umutwe wa Politiki (UDR) urwanya Leta y’ u Rwanda, kandi ukaba uri no muri iyi Mpuzamashyaka. Paulin Murayi avuga ko Twagiramungu atumvikana n’abandi, kandi akaba yishyira imbere cyane.

Ku ruhande rwa PS Imberakuri nka rimwe mu mashyaka yifatanyije na FDLR (uruhande rwa Me Ntaganda rutemewe na Leta), baratangaza ko ntaho babogamiye mu mpande zombi zeguzanya. Maitre Ntaganda Bernard yibukije ko Alexis Bakunzibake wandikishije ishyaka muri CPC atakibarizwa mu nzego z’ubuyobozi bwa PS Imberakuri, bityo ibyemezo yafata ntibizitirirwe ishyaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages