Guverineri Habitegeko avuga ko bafite gahunda yo kongera ubutaka buhingwaho icyayi muri iyi Ntara, kuko butunze benshi, bitandukanye n’imyumvire ya bamwe.
Yagize ati "Usanga nk’uruganda rumwe rukoresha abantu 5000 ku kwezi, urumva ushyizemo n’imiryango batunze ni abantu benshi bafatika ku buryo twifuza kongera ubuhinzi bw’icyayi mu Ntara yacu, tukongera n’abakozi bakoramo, ariko kandi tukanongera umusaruro kuri hegitari kuko tugifite amahirwe yo kuzamura uwo musaruro."
Icyakora, uruhare rw’urubyiruko rw’u Rwanda mu bikorwa by’ubuhinzi no gutunganya umusaruro bisa nk’aho bikiri hasi.
Ibi kenshi ugasanga biterwa n’uko bamwe bafite imyumvire itari yo y’uko ubuhinzi budatanga umusaruro, umwuga udakunzwe, batakora bitewe n’amashuri menshi bafite.
Guverineri Habitegeko yakomeje ati "Nk’ubu dufite ikibazo mu basoromyi bakiri bakeya kandi tukagira n’abaturage badafite imirimo, rero sinumva iki kibazo cy’urubyiruko rushomereye n’umusaruro ugomba kuva mu murima, abantu bakabonamo akazi, kuko niba icyayi twohereza mu mahanga kizamuka, tubona amadovize menshi n’amafaranga ajya mu baturage akiyongera, kuko nk’umwaka ushize miliyari 13 Frw zinjiye mu mifuka ya baturage bacu bazikuye mu cyayi."
Gahunda y’Igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) 2018-24 igaragaza ko ubuhinzi bugize kimwe cya gatatu cy’ubukungu bw’u Rwanda, bugatanga hafi ya kimwe cya kabiri cy’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.
Ubuhinzi kandi butanga akazi ku bajya kungana na bibiri bya gatatu by’abaturage bose bageze igihe cyo gukora.
Kuri ubu Intara y’Iburengerazuba ihinga kuri hegitari zikabakaba 16,158, ku musaruro mpuzandengo wa toni 6 n’ibiro 600 by’amababi kuri hegitari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!