Izi mpanuro bazihawe mu muhango wabereye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Kabiri, ahari hateraniye ubuyobozi bw’iki kigo, abikorera mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero, Rusizi na Nyamasheke n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Muri uyu mwaka, uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire Ubucuruzi, Twubake Ubukungu Buhamye.”
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, yavuze ko iyi nsanganyamatsiko igamije gushimangira ubufatanye hagati y’abasora na RRA, muri iki gihe cya Covid-19.
Yagize ati “Iki gikorwa kigamije gushimira abasora no guhuza inzego zitandukanye mu gihugu cyose, hakabaho kungurana ibitekerezo mu kuzahura ubukungu cyane muri ibi bihe duhanganye na Covid-19, bityo tukagira ubukungu buhamye.”
Yakomeje agaya imikorere ya magendu ikomeje kugaragara mu ntara y’Iburengerazuba, cyane cyane muri iki gihe cya Covid 19, aho imodoka nyishi zagaragaye zifite ibirango byo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hatagaragara uko zinjiye mu gihugu, ndetse na magendu nyinshi ifatwa irimo caguwa n’inzoga zitandukanye.
Umucuruzi wo mu Karere ka Karongi, Urimubenshi Aimable, yavuze ko nk’abacuruzi bazitabira gutanga amakuru, kugirango ntihagire unyereza umusoro kuko bamaze kumenya agaciro kawo.
Ati’ “Twebwe nk’abikorera tuzaha amakuru inzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze kugirango uwo ari we wese watuma umusoro wacu - dore ko tumaze kumenya agaciro kawo – udahungabana, ukagera aho ugomba kugera.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwari, yavuze ko nubwo muri iyi ntara hagaragara magendu, bakomeje kwigisha abaturage no guhana ababigaragaramo.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Hitayezu Dirigeant, yavuze ko abikorera bamaze kumenya agaciro k’umusoro, bakaba bazakangurira abakigaragara muri magendu kuyireka.
Ati “Mu by’ukuri iki gikorwa kikigaragara hano mu Ntara y’Iburengerazuba cya magendu kitari cyiza, natwe tuzakora ibishoboka byose twegere abo duhagarariye, tubakangurire kureka kunyereza imisoro, kuko ni natwe tubifitemo inyungu kuko imisoro iratugarukira. Nubwo twahuye n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19, perezida yadushiriyeho ikigega cyo kutugoboka, ni yayandi n’ubundi agaruka.”
Mu Ntara y’Iburengerazuba mu mwaka w’imisoro wa 2019-2020 hakusanijwe imisoro ihwanye na miliyari 27,9 Frw, ku ntego RRA yari yahawe ingana na miliyari 30,2 Frw, bihwanye na 92.6%.
Ni mu gihe iyi misoro nubwo itageze ku ntego bari barihaye, yiyongereyeho 3.7% ugereranije n’imisoro yakusanijwe mu mwaka wa 2018-2019.
Mu Ntara y’Iburengerazuba hahembwe ikigo Faster Development Ltd cyo mu Karere ka Rusizi, Ngororero Mining Company Ltd, Moriah Hill Resort Ltd yo mu Karere ka Karongi, Boulangerie et Alimentation de Gisenyi yo muri Rubavu, Samuel Mukeshimana wo muri Nyabihu, Ibigabiro Forest Motel yo muri Nyamasheke na K.C Ubumwe Company Ltd yo mu Karere ka Rutsiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!