Kwegereza serivisi za RFL byazafasha Intara y’Iburengerazuba kurwanya bimwe mu byaha, bikagabanya urugendo abaturage bakora bagiye i Kigali gukoresha ibizamini ku byagiweho impaka mu rukiko.
Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha ibikorwa bya RFL bwiswe Menya RFL. Abayobozi banyuranye mu ntara y’Iburengerazuba bemeje ko abaturage bagorwa no kugerwaho na serivisi kubera urugendo rurerure bakora.
Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera bwabijeje ko muri uyu mwaka bazafungura site eshatu zitangirwamo serivisi zabo.
Biteganyijwe ko izo site zizaba zirimo iyo mu bitaro bya Gihundwe, ibitaro bya Gisenyi mu ntara y’Iburengerazuba ndetse na Site ya Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, ishobora kuzorohereza abaturiye Akarere ka Musanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yasabye ko ubu bukangurambaga bwakwegerezwa abaturage kuko byafasha kugabanya ibyaha.
Ati “Ubu bukangurambaga ni ingenzi kuko natwe nk’abayobozi budufashije kumenya imikorere ya Rwanda Forensic Laboratory. Byadufashije kumenya icyo dusabwa natwe. Buramutse bugejejwe mu baturage byafasha kugabanya ibyaha kubera ko umuturage yabasha kumenya ko aho yakorera icyaha hose hakorwa icukumburwa akazamenyekana ko ari we wagikoze.”
Yakomeje ashima RFL kuri serivisi itanga, yemeza ko zizatanga umusaruro kuko muri kariya gace hakigaragara ibyaha byinshi birimo gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana ariko bikagorana kumenya ukuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yasabye abayobozi kumenyesha abaturage serivisi za RFL mu gukemura ibibazo by’abaturage, bakamenya ko ubutabera ari serivisi ya ngombwa ku muturage.
Ati “Serivisi za RFL dusanzwe tuzizi ariko ubukangurambaga bukomatanyijwe bwatangijwe buratuma abaturage bamenya RFL na serivisi itanga. Icyiruta byose cyo kwishimirwa ni uko ubukangurambaga bwahereye mu bayobozi bukazanakomereza mu baturage. Nidufatanya n’abaturage bazabona amakuru vuba kandi bahabwe serivisi z’ubutabera bwuzuye.”
Akomeza avuga ko ikigamijwe ari ugukumira icyaha kitaraba n’aho mu gihe ibyaha byabaye bagasaba abaturage gutanga amakuru ku gihe.
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr Charles Karangwa, yibukije abayobozi ko bafite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha serivisi z’ibimenyetso byifashishwa mu butabera mu gufasha abaturage kubona ubutabera bunoze.
Ati “Leta ikaba yarashyizeho gahunda yo kugabanya ibiciro kugira ngo abaturage babone ubutabera bunoze ititaye ko ibikoreshwa byose bivanwa hanze. Hari inzego zitureberera tuzakomeza dufatanye turebe ko ibiciro bitazamuka cyane."
Yibukije abayobozi ko muri RFL hatangwa serivisi nyinshi zirimo iz’uturemangingo ndangasano (ADN), Serivisi zo gupima inyandiko mpimbano, Gupima ibitero by’ikoranabuhanga, Serivisi yo gupima abantu bapfuye uhereye ku menyo n’amagufwa, uburozi n’ibindi.
Yakomeje abizeza ko muri uyu mwaka RFL yiteguye gufungura site eshatu zitangirwamo serivisi zabo mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ibyo bakora batarinze gusiragira bakora ingendo ndende.
Kuva muri 2018 RFL imaze kwakira amadosiye arenga ibihumbi 30 yiganjemo ay’abantu baba bafashwe ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!