00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Abashinzwe amakoperative bahawe moto, bibutswa ko nta rwitwazo basigaranye

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 6 May 2025 saa 10:28
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yavuze ko abakozi bashinzwe amakoperative mu turere tugize iyi ntara nta rwitwazo bafite rwo kutegera abaturage basanzwe ari abanyamuryango b’amakoperative, nyuma y’uko bahawe moto zo kuborohereza urugendo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE, aho yavuze ko aba bakozi bagomba kugera ku makoperative bagakurikirana ibibazo biyarimo.

Ati “Moto zatanzwe zije kunganira abashinzwe amakoperative ku rwego rw’Uturere kugira ngo zijye zibafasha kugera kuri buri wese, aho abanyamuryango bazo baherereye, mu rwego rwo gukurikirana neza ibikorwa by’amakoperative ari ari mu karere bakoreramo.”

Yakomeje avuga ko babasabye kwegera amakoperative kugira ngo bamenye ibikorwa byayo, ibibazo ahura nabyo, bityo bijye bikemuka hakiri kare.

Ati “Nta rwitwazo rero rwo kutamenya ibibera mu makoperative kuko babonye inyoroshyangendo izabafasha kuzegera.”

Moto zirindwi zahawe abakozi bashinzwe amakoperative mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba. Zatanzwe ku bufatanye bw’Intara y’Iburengerazuba n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative RCA, ku wa 29 Mata 2025.

Umukozi ushinzwe amakoperative mu Karere ka Rutsiro, Iradukunda Valens aganira na IGIHE yavuze ko izi moto bahawe zizafasha kugera ku bagenerwabikorwa b’amakoperative nta nkomyi.

Ati "Ubusesenguzi bwa RCA bwagaragaje ko hari amakoperative aba akorera kure byatugoraga kuyageraho, biba ngombwa ko baduha moto ngo zidufashe kuyegera turebe ibibazo bikiyarimo birimo nko kubafasha kunoza imicungire y’umutungo, ibyagarukaga ku kudakurikiza amategeko mu miyoborere yayo no kubafasha kubona isoko ry’umusaruro baba babonye, bikazabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo."

Iradukunda avuga ko nko mu Karere ka Rutsiro akoreramo hari koperative ziba mu Murenge wa Nyabirasi, mu nzuri za Gishwati byamugoraga kugeraho, ariko ubu giye gutangira kuzegera akamenya ndetse agakurikirana ibibazo bafite.

Intara y’Iburengerazuba igizwe n’uturere turindwi ndetse iza ku isonga mu zifite koperative nyinshi zibyaza umusaruro ibihingwa ngengabukungu nk’icyayi n’ikawa, zagiye zinavugwamo ibibazo byinshi bishingiye ku micungire mibi y’umutungo w’abanyamuryango.

Moto zirindwi zahawe abakozi bashinzwe amakoperative mu turere turindwi tugize Intara y'Iburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .