00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Uturere tune twakuwe mu kato, abaturage bemererwa kugurisha inka n’inyama

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 August 2026 saa 10:36
Yasuwe :

Amatungo arimo Inka, Ihene n’Intama yo mu turere tune two mu Ntara y’Iburasirazuba yakuwe mu kato k’indwara y’ubuganga, abaturage bemererwa kurema amasoko y’inka ndetse no kongera kuyabaga bakarya inyama nyuma y’amezi abiri yari ashize bihagaritswe.

Tariki ya 26 Kamena 2026 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB cyari cyashyize mu kato uturere dutandatu kubera indwara y’Ubuganga bwo mu kibaya cya rift (RVF)

Kuri ubu uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Ngoma na Kirehe ni two twabimburiye utundi mu kuva mu kato aho abaturage bemerewe gucuruza no kurema ibikomera [amasoko y’inka] kubaga inyama z’Ihene, Inka, n’Intama ndetse no kuzicuruza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yabwiye IGIHE ko bamaze ibyumweru bibiri batangiye gukura uturere tumwe na tumwe mu kato nyuma y’uko hari hashize ukwezi nta bimenyetso by’iyi ndwara byari bikiboneka mu matungo ndetse n’abantu.

Ati “ Twahereye kuri Nyagatare na Gatsibo, amasoko y’inka amaze kuba nk’inshuro ebyiri. Twemeje ko mu Ntara yacu ubucuruzi bw’amatungo bwari mu kato ariko abakurikirana iyi ndwara batugaragarije ko hashize ukwezi mu bipimo bifatwa buri munsi iyi ndwara itaboneka yaba mu matungo ndetse no mu bantu. Bapimaga buri munsi mu matungo no mu bantu tukabona nta kibazo kirimo.’’

Guverineri Rubingisa yakomeje avuga ko kuri ubu bagikurikirana ibipimo byo mu turere twa Rwamagana, Bugesera na Kayonza ariko ko hari icyizere cy’uko na two tuzakurwa mu kato mu minsi iri imbere. Yavuze ko uturere twakuwe mu kato, inka zigiye gucuruzwa zibanza gufatirwa ibipimo kugira ngo harebwe ko nta kibazo gihari nyuma y’uko inka zose zikingiwe.

Guverineri Rubingisa yavuze ko zimwe mu ngamba Leta yafashe ari uko bazajya bakingira aya matungo inshuro nyinshi mu mwaka mu rwego rwo guhangana n’izi ndwara. Yavuze ko muri Mutarama 2027 bazongera gukingira amatungo yose, ahamya ko umuti mushya bari gukoresha ukingirwa inka zose n’izihaka mu rwego rwo kubaka ubwirinzi mu matungo.

Ati “ Ikindi turasaba abaturage kwirinda kurya itungo ryagaragayeho ikibazo, twagiye tubona abaturage babirengaho bamwe bagataburura amatungo yatabwe. Turasaba abaturage kandi gushyira amatungo yabo yose mu biraro, abafite inka bagakorera neza ibiraro, amase n’amaganga bakayatandukanya n’aho inka ihagarara cyangwa iryama. Ibi ni mu buryo bwo kwirinda ko duha umwanya ya mibu.’’

Uyu muyobozi yasabye abacuruza inyama ndetse n’ama-restaurant kwirinda kugura inyama zidapimye kuko ari zo ziteza ibibazo mu bantu. Yavuze ko umuntu bazajya bafata adafite ibyangombwa by’uko bazipimishije bazajya babihanirwa.

Ati “Umuntu wese ucuruza inyama cyangwa se uzigura yaba ari muri Boucherie cyangwa muri restaurant iteka agomba kuba afite icyangombwa kigaragaza ko aho yaguze inyama zabanje gupimwa. Natwe tuzigura ari izo kurya mu ngo dukwiriye kubaza niba babanje kuzipimisha.’’

Abayobozi bavuga ko indwara y’ubuganga basanzwe iterwa n’imibu igenda ikajya mu bishanga iyo mibu akaba ariyo iyikwirakwiza mu matungo.

Amasoko y'amatungo mu turere tune tw'Iburasirazuba n'ubucuruzi bw'inama byakomorewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages