00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Ubuso buzahingwa buziyongeraho hegitari ibihumbi 50

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 August 2025 saa 07:08
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangaje ko ubuso buzahingwa muri iki gihembwe cya 2026 A buziyongeraho hegitari ibihumbi 50 mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi, bukavuga ko bwashyize imbaraga mu gufasha abahinga kuri site zahujwe kugira ngo bongere umusaruro.

Ibi byatangajwe ubwo mu Karere ka Rwamagana hateraniraga inama nyunguranabitekerezo itegura igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2026 A n’uburyo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026 A bongereye ubuso bugomba guhingwa, aho bwavuye kuri hegitari zirenga ibihumbi 400, hiyongeraho ubuso burenga hegitari ibihumbi 50 ugereranyije n’umwaka ushize bituma bugera kuri hegitari ibihumbi 459.

Ati “Hari ubuso bwahujwe bunini ariko noneho tukabuha umwihariko wo kuvuga ngo hari ahagiye hashyirwamo ibikorwaremezo byo kuhira, hari n’aho bitaragera ariko bukaba bwarahujwe, tugakurikirana uburyo hashyirwa inyongeramusaruro, hakajyaho amakipe abikurikirana umunsi ku munsi harimo abashinzwe ubuhinzi, abafashamyumvire mu buhinzi n’abandi benshi bagafatanya n’umuhinzi nyirizina bagakurikirana uko ahinga, nitubikora turizera ko tuzongera umusaruro.’’

Guverineri Rubingisa yavuze ko bashyizeho ibyumba ntangamakuru muri buri Karere hagamijwe kwita ku musaruro w’ubuhinzi.

Yavuze ko kandi bagiye no guhura n’abagurisha inyongeramusaruro ku buryo bumva imbogamizi bahura nazo kugira ngo zikemurwe hongerwe umusaruro.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu mikoreshereze y’ubutaka, abahinzi bose bagaterera imbuto rimwe, bagaterera imiti rimwe ndetse bakanasarurira rimwe mu rwego rwo kongera umusaruro.

Dr. Uwituze yasabye abahinzi kuzahingira ku gihe kandi bakanakoresha inyongeramusaruro zikwiriye mu rwego rwo kongera umusaruro.

Kuri ubu nibura 72% by’ubutaka bugomba guhingwa mu Ntara y’Iburasirazuba bumaze gutegurwa ku buryo igihembwe cy’ihinga nigitangira abahinzi bazahita batangira gutera. Ubuyobozi buvuga ko nibura nko ku gihingwa cy’ibigori umusaruro uboneka kuri hegitari ari toni 4.7 hakaba n’abageza kuri toni umunani kugeza ku icumi.

Abayobozi b’uturere two mu Ntara y'Iburasirazuba bitabiriye iyi nama
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026 A bongereye ubuso bugomba guhingwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages