Ibi REG yabitangaje nyuma y’aho hatangiye umushinga wo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu baturage bose batawufite bo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Byitezwe ko uyu mushinga uzarangira mu 2029 ingo zose zifite amashanyarazi ndetse n’abafite umuriro muke bawongerewe ku buryo nta kibazo cy’umuriro kizongera kugaragara mu baturage b’iyo ntara.
Mu butumwa REG yanyuje ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati “Imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Ntara y’Iburasirazuba irarimbanyije, kugeza mu 2029...ingo 217.560 zizagezwaho amashanyarazi.’’
REG yavuze ko ibilometero 1.237,46 by’imiyoboro iringaniye y’amashanyarazi bizubakwa, ibilometero 3.311 by’imiyoboro mito y’amashanyarazi na byo bizubakwa.Transformers nshya 923 zizashyirwaho.
Ibi bikorwa byose bizakorwa mu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi, Banki ya Aziya y’iterambere mu bikorwaremezo na Banki y’u Burayi ishinzwe ishoramari.
Uyu mushinga ukaba urimo no gutanga amahirwe y’akazi no gushyigikira imibereho myiza, urimo kandi guhindura ubuzima bw’abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu ngengo y’imari ya 2025/2026 Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ibigo biyishamikiyeho byagenewe miliyari 615.1 Frw azifashishwa mu mishinga iteganyijwe.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2025/2026 u Rwanda ruzageza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 280,REG ikaba yaragenewe miliyari 200 Frw azifashishwa mu mishinga inyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!