Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo ibiyaga birenga 30, muri iki gihe ahenshi hari kubakwa amahoteli n’ibindi bikorwa bishingiye ku bukerarugendo byinshi. Urugero nko ku kiyaga cya Muhazi hamaze kubakwa Hoteli nyinshi ariko inzira zo kuzigeraho ziracyari ikibazo gikomeye.
Hari umwe mu bashoramari bubatse hoteli ku kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana, uherutse kubwira IGIHE ko umuhanda ugera kuri hoteli ye wangiritse cyane kandi ari muremure ku buryo atabasha kuwikorera agasaba Leta ko mu gihe baba bubatse ibikorwa by’ubukerarugendo na yo yajya ibafasha mu kubakorera imihanda.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko ikibazo cy’ibikorwaremezo ku biyaga byinshi bafite muri iyi Ntara abashoramari bakunze kukibabwira, avuga ko Leta itapfa kubikorera rimwe ko gahoro gahoro hari ibigenda bikorwa.
Ati “Ni byo Intara yacu ifite ibiyaga byinshi n’imigezi ariko usanga bidakoze neza, ubu rero dufite ibishushanyo mbonera by’uturere twinshi byamaze kwemezwa, n’ibitari byemezwa byamaze kuganirwaho ku buryo kwemezwa ari vuba. Ibi bishushanyo biteganya uburyo ubukerarugendo bwakorwamo.’’
Yakomeje agira ati “Icyo kibazo cy’imihanda rero abashoramari benshi bakunda kukitugaragariza, icyakozwe ni ukureba aho iyo mihanda izaca hose hakaba hazwi, uko amikoro agenda aboneka tukagenda duhuza imbaraga, si imihanda gusa n’ibindi bikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi na byo turabizirikana.’’
Kugeza ubu ibiyaga birimo icya Muhazi, Sake, Mugesera n’ibindi byinshi muri iki gihe biri kubakwaho hoteli nziza zigezweho na ba rwiyemezamirimo batandukanye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!