00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Gukura imiryango ibihumbi 19 mu bukene byajemo birantega

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 August 2026 saa 01:30
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, bwatangaje ko imiryango 19.960 yari guhuzwa n’amahirwe ayifasha kwikura mu bukene kuva mu 2023 kugeza mu 2025, itabashije kubuvamo, ikaba igikeneye gukomeza gukurikiranwa.

Ibarura ry’abaturage riheruka ryagaragaje ko Intara y’Iburasirazuba irimo imiryango 242.046 iri mu bukene. Kuva mu 2023 kugeza mu 2025 hatoranyijwe imiryango 71.768 itangira guhuzwa n’amahirwe agenda aboneka mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu bukene.

Iki cyiciro cyarangiye imiryango 44.979 ari yo ibashije kwikura mu bukene bingana na 69,3%, indi miryango 19.960 yo ntiyabashije kwikura mu bukene bituma isibira.

Iyi miryango kuri ubu ni imwe mu miryango 53.170 iri gufashwa mu cyiciro cya kabiri mu guhuzwa n’amahirwe agenda aboneka kugira ngo na yo izabashe kwikura mu bukene mu gihe cy’imyaka ibiri.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko kuva iyi gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene babigizemo uruhare yatangira, babanje kumenya aho buri muryango ukennye uherereye, kuyisobanurira uruhare rwayo muri iyi gahunda ndetse no kugirana imihigo n’ubuyobozi ko bagiye kwikura mu bukene.

Ati “Umwaka utangira twihaye intego yo kuvana icyiciro cya mbere mu bukene, imiryango ibihumbi 71, muri yo igeze ku bihumbi 19 ntabwo yashoboye kuva mu bukene ugereranyije n’ibyo twifuzaga. Twarebye impamvu zabiteye, ese ni ayo mahirwe batabonye abafasha kuva mu bukene, ese ni imyumvire yabo ko batabyumva, ese ni ushinzwe kubikurikirana utaramubaye hafi. Byose rero twarabirebye kugira ngo tugire ibyo dukosora.’’

Guverineri Rubingisa yakomeje agira ati “Ubu rero twabashyize mu cyiciro cya kabiri kugira ngo bazamukane n’abandi ariko n’amakosa aba yagiye agaragara akosoke, uwo muturage nawe ubwe azamure imyumvire, yumve ko ari we ugomba kwivana mu bukene, abishake abigirire ishyaka noneho n’amahirwe agenda abona yumve ko agomba kuyabyaza umusaruro.’’

Guverineri Rubingisa yavuze ko bari gukurikirana bakamenya ko ya miryango iri gufashwa kwikura mu bukene imyumvire yayo yazamutse, bakamenya ko abana babo bagiye kwiga, uko akurikirana itungo yaguze cyangwa yahawe, uko umurima we wejeje neza kuruta umwaka washize, bakanamenya uko wa muturage yizigamira bagereranyije n’umwaka wabanje.

Uyu muyobozi yavuze ko kandi bari gukorana n’abafatanyabikorwa mu gukora ingengabihe n’igenamigambi bahuje n’uturere, kugira ngo imbaraga zabo n’ibikorwa byabo bize bikemura ikibazo akarere kamaze kubona ariko kanafite muri gahunda yo gukemura, yaba mu rwego rw’imihigo mu turere cyangwa se imihigo y’imiryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha uherereye mu Karere ka Rwamagana, Karahamuheto Claudios, yavuze ko kuba hari abaturage basibira biterwa no kuba rimwe na rimwe baba batabonye amahirwe akomatanye, hakaba n’abandi baba batarumva neza ko iyi gahunda ari bo ireba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages