Aya mahugurwa y’iminsi itanu yahawe aborozi bahagarariye abandi n’abayobozi b’amakoperative bo muri Nyagatare na Rwamagana, yasojwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yagaragarije aba borozi ko iyi banki ayoboye yifuza ko 30% by’inguzanyo zose itanga yajya mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, abasaba korora kijyambere kugira ngo batere imbere.
Ati “Ubumenyi twabuhawe, amafaranga arahari tuzayahaba. Igisigaye ni ukumenya uko mwayakoresha kugira ngo abyare andi. Impamvu Equity Bank dukora ibi bikorwa ni ukugira ngo aborozi bakire, turashaka ko inguzanyo zose dutanga 30% zizajya zijya mu buhinzi n’ubworozi, nta bandi tuzaha ayo mafaranga rero ni mwebwe.’’
Namara yabwiye aborozi ko nka Equity Bank Rwanda bateguye aya mahugurwa kugira ngo babafashe mu kumenya ibyo bashora mu bworozi n’uburyo babigaruza bakanabona umukamo mwinshi.
Mukanyonga Frida wakurikiranye aya mahugurwa, yavuze ko bize inka icyo ari cyo, imibereho yayo, uko bayigaburira ku buryo yabona amata menshi cyane ku kuziha ubwatsi bwumye kuko bituma zinywa amazi umukamo nawo ukiyongera.
Ati “Batwigishije uko tugomba gutera ubwatsi, uko twazipima tukamenya ibilo byazo kugira ngo bidufashe kumenya nuko twazigaburira, bikanagufasha kumenya uko yavurwa mu gihe yarwara.
Yakomeje agira ati “Ubu rero aya mahugurwa tugiye kugenda tuyigishe abo dufatanya mu korora, turashimira Equity Bank Rwanda yadufashije kumenya ubworozi bugezweho.’’
Murenzi Geofrey we yavuze ko biyemeje kororera mu biraro kuko babonye ko uko inka ikora urugendo ari nako itakaza umukamo.
Ati “Twamenye uburyo twakororera ku butaka buto kandi tukabubyaza umusaruro mu buryo bufatika. Twiyemeje ko tugiye kuva hano tujya gushyira mu bikorwa ibyo twahuguwemo, abanda borozi nabo bazaturebereho ku buryo umukamo wiyongera cyane.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye Equity Bank Rwanda ku gitekerezo cyiza bagize cyo guhugura aborozi bahagarariye abandi.
Yavuze ko muri iyi ntara bubakiwe uruganda rutunganya amata y’ifu ariko ko aborozi batari banatanga nibura kimwe cya kabiri cya litiro zirenga ibihumbi 600 basabwa buri munsi.
Yasabye iyi banki gushyiraho abakozi bashinzwe inguzanyo z’aborozi mu rwego rwo kubafasha kwaka inguzanyo zo kongera umusaruro. Yabijeje ko kandi nk’ubuyobozi bazakomeza gufatanya mu gushishikariza aborozi kuva mu korora inka za gakondo bakorora izitanga umusaruro.
Intara y’Iburasirazuba kuri ubu ibona umukamo wa litiro ibihumbi 250 ku munsi mu gihe hubatswe uruganda rw’Inyange rutunganya amata y’ifu rufite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi 650 buri munsi.
Biteganyijwe ko aya mahugurwa azakomeza gutangwa mu zindi ntara mu rwego rwo gufasha aborozi kongera umukamo binyuze mu kororera ku buso buto no korora inka zitanga umukamo.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!