00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abikorera banyomoje abavuga ko amakaro ari gushyirwa ku nzu z’ubucuruzi yegenewe ubwiherero

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 February 2020 saa 10:56
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba bwasobanuye ko amakaro akoreshwa mu kuvugurura imijyi itandukanye n’udusantere muri iyi ntara ari amakaro meza kandi yujuje ibisabwa, banyomoza abayitiranya n’amakaro akoreshwa iyo hubakwa ubwiherero.

Ibi babisobanuye nyuma yaho abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye banenze amakaro ari gukoreshwa havugururwa imijyi n’udusantere, bamwe bakavuga ko yagenewe gukoreshwa ku misarane no mu bwogero bigezweho.

Hari n’abavugaga ko mu gukoresha aya makaro ba nyiri inzu basabwe kuyagura ku bantu bamwe ariko ubuyobozi bwabyamaganiye kure buvuga ko buri muturage ariwe wihitiramo amakaro ashaka kandi akanayagura aho ashaka.

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco avuga ko abavuga ko amakaro ari kubakishwa ari ugusebanya bidafite aho bishingiye.

Ati “ Bashobora kubivuga bagendeye ku ibara kandi sibyo rwose nta muturage n’umwe wakoresheje amakaro yagenwe gukoreshwa mu bwiherero. Dufitemo ihuriro ry’abubatsi babanje kubigenzura ku buryo yaba abayubaka n’ayakoreshwa byagenzuwe neza, ikaro rijya ku rukuta yaba irijya mu nzu cyangwa irijya hanze riba rizwi n’ibisabwa kugira ngo rijyeho birazwi rero mu kubaka bakoresheje amakaro yizewe ntabwo ari amakaro yagenewe mu bwiherero.”

Yakomeje avuga ko abantu bitiranya ibintu bitewe n’amabara yakoreshejwe ati “ Dufite amakaro yagenewe kubakwa ku nkuta tukagira n’amakaro yagenewe kubakwa hasi rero. Yose turayazi ntabwo twapfuye kuyashyiraho uko twiboneye.”

Ku kijyanye no kuba barayaguriye ahantu hamwe mu buryo bwo guha abantu amasoko, abayobozi ba PSF babihakanye, bagaragaza ko buri muturage yaguriraga aho ashaka.

Rutebuka Vincent uhagarariye PSF mu Murenge wa Kabarore yagize ati “ Uzamutse i Remera kwa Rwahama bacuruza amakaro, ku Gisozi bacuruza amakaro yewe hari n’abayaguze hirya no hino mu ntara yacu, nta muntu wigeze ugurira undi amakaro buri wese yayaguraga ku giti cye akagura bitewe naho ari buyabonere kuri make.”

Nubwo ubuyobozi bw’abikorera buvuga ibi, umwe mu nzobere mu bwubatsi waganiriye na IGIHE Eng Shyaka Patrick yavuze ko n’iyo haba hakoreshejwe amakaro yubakishwa mu bwiherero ntacyo byatwara.

Ati “ Ntacyo bitwaye amakaro yose ni amwe, amakaro yo mu bwiherero aba yaragenewe kumenekaho amazi kandi akaba atanyerera rero kuba hari abayakoresha nta kibazo kuko amakaro yose utitaye ngo ni ayo mu bwiherero no hanze yakora.”

Guverineri Mufulukye we yasabye abayobozi ba PSF kutazagira uwo bahutaza mu kuvugurura akabasaba kubegera bakabikora atari agahato ahubwo buri wese akabikora yabanje kumva inyungu ziri mu kuvugurura.

Inzu z’ubucuruzi mu turere twose two mu Ntara y’Iburasirazuba zasabwe kuvugururwa hakoreshejwe amakaro mu rwego rwo kurimbisha iyi mijyi no kurinda ba nyiri inzu gusiga irange kabiri mu mwaka.

Akanyamuneza ni kose ku bafundi babonye akazi ko kubaka amakaro i Rwamagana
Gukoresha amakaro yagenewe gukoreshwa mu bwiherero ku zindi nkuta ngo ntacyo bitwaye nkuko bigaragazwa na Eng Shyaka Patrick
Hari abavuga ko amakaro yakoreshejwe yagenewe gukoreshwa mu bwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages