00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abantu 43 batawe muri yombi bazira guhisha inzoga zitujuje ubuziranenge

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 August 2026 saa 12:12
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko abantu 43 batawe muri yombi mu minsi itatu, bazira kwanga gutanga inzoga zitujuje ubuziranenge bacuruzaga, bamwe bagahitamo kujya kuzihisha munsi y’ibitanda.

Hashize iminsi itatu Rwanda FDA ikuye ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma zangizaga ubuzima bw’abaturage. Abazicuruza basabwe kuzikura ku isoko ndetse no kureka kuzikwirakwiza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko inzoga zakuwe ku isoko zicaga abantu ndetse zikanateza imyitwarire mibi mu rubyiruko. Yavuze ko hari abakomeje kuzihisha munsi y’ibitanda bakanga kuzitanga.

Ati “Muri iyi minsi itatu rero hatangiye ibikorwa kugira ngo dukize abaturage ikibi ibyo bintu byose bibateza harimo amakimbirane, umutekano muke, impfu za hato na hato. Muri iyi minsi itatu tumaze gufata ibinyobwa bitandukanye birimo Ingwe, Lucky Gin, Kiwingu n’izindi, tumaze gufata amakarito arenga 6.000 ndetse na litiro 14.752, hafashwe abantu 43 babaga bakibifite, babihishahisha mu ngo zabo bashaka gukomeza kuzicuruza.’’

SSP Twizeyimana yavuze ko abo bantu 43 batawe muri yombi bashyikirijwe inzego bireba kugira ngo bakurikiranwe.

Yavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gufata ibyo binyobwa byakuwe ku isoko bigikomeje.

Ati “Ubutumwa duha abaturage ni uko bakwiye kwanga kunywa ibinyobwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga, bibateza umutekano muke cyane cyane urubyiruko. Ababicuruza bakwiriye kumva ko byakuwe ku isoko bakabishyikiriza inzego zibishinzwe aho kubihisha munsi y’igitanda. Abaturage turabasaba kwanga kubika mu ngo zabo ibi binyobwa bababeshyeshya amafaranga, uzabikora azaba abaye umufatanyacyaha abihanirwe.’’

SSP Twizeyimana yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe ku hantu babonye izo nzoga zitujuje ubuziranenge zigiye kuhabikwa, gutanga amakuru ku bakizicuruza rwihishwa ndetse no kwanga kubigura kuko biri gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, aherutse kuvuga ko kuva uyu mwaka watangira abantu 500 bagiye kwivuza nyuma gato yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo abagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bahumye burundu, kandi abo ntihabarirwemo abahuye n’ingaruka z’igihe kirekire.

Kugeza ubu izi nzoga ziri gukusanyirizwa aho uturere twagiye dushyiraho mu gihe hategerejwe uburyo hagitegurwamo ibikorwa byo kuzimena no kuzangiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages