Iri torero ryahawe insanganyamatsiko igira iti “Twiyubakire ubukungu butajegajega”, riri kubera mu Karere ka Nyagatare, ryitabiriwe n’abacuruzi 563, ryatangiye ku wa 17 Kamena rizarangira ku wa 23 Kamena 2018.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yatangarije IGIHE ko bariteguye kugira ngo bereke abacuruzi ibikorwa by’iterambere biri muri iyi ntara, babigiremo uruhare.
Yagize ati “Iri torero twariteguye kugira ngo twereke abacuruzi ibikorwa by’iterambere biri muri iyi ntara kugira ngo babigiremo uruhare kuko nibo bafatanyabikorwa badufasha mu kubaka imijyi yacu.”
Yakomeje avuga ko ikindi cyabateye gutegura iri torero ni ukugira ngo bashyire hamwe aba bacuruzi, babigishe uburyo bwiza bakungukamo n’uburyo bashoramo imari birushije uko bajyaga babikora.
Guverineri yavuze ko bashaka gushyiraho ingamba zizatuma abacuruzi bakomeza gukorera muri iyi ntara, bibumbiye mu makoperative.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yagaragaje ko muri iri torero abacuruzi bazanungukiramo indangagaciro na kirazira zikwiye kuranga umucuruzi.
Yagize ati “Turashaka kwibutsa abikorera indangagaciro na kiraza zibaranga, turashaka kubibutsa kuvugisha ukuri mu bucuruzi bakora kuko ari byo bituma bagirirwa icyizere na rubanda.”
Yanavuze ko muri gahunda bateganya imbere harimo np kuzaganira n’abacuruzi bavuka muri iyi ntara bagiye gukorera ahandi, bakabashishikariza kugira uruhare mu bikorwa byose biteganya nko kugura imigabane mu nzu z’ubucuruzi ziteganywa kubakwa muri buri karere, bakajya inama uko imijyi yahoo yariushaho gutera imbere.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Bapfakurera Robert, yavuzue ko iyi ntara ifite amahirwe kuko ikora ku mipaka y’ibihugu bitatu ; Uganda ,Tanzania n’u Bururndi, abikorera bakaba bafite amahirwe yo kubyaza umusaruro iyo mipaka.
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ko iri torero ryateguwe hagamijwe kwigisha abacuruzi imikoranire myiza hagati yabo.
Yagize ati “Iri torero rizafasha abacuruzi kugira imikoranire myiza hagati yabo. Twariteguye kugira ngo dufashe abacuruzi uburyo bamenya gusaranganya amasoko aba ahari no kurushaho gukorana hagati yabo.”
Yakomeje avuga ko bazahigira uburyo babyaza umusaruro imitungo kamere ihari, bakazabigeraho nibashyira hamwe.
Abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba baherutse kumurika bimwe mu bikorwa bateganya gukora muri buri karere kayigize, aho bazashora miliyari 20 Frw mu kubaka inzu z’ubucuruzi, gare, amacumbi.
Indi nkuru wasoma: Iburasirazuba:Abikorera bagiye gushora miliyari 20 Frw mu kubaka inzu z’ubucuruzi zigezweho



















TANGA IGITEKEREZO