Igihembwe cy’ihinga cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020. Mu duce duhingwamo ibirayi mu gihugu hagaragajwe ikibazo cy’ibura ry’imbuto yabyo.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, yerekana ko ubutaka buzahingwaho mu gihugu hose bungana na hegitari 780 496 naho imbuto zizatangwa muri Gahunda ya Nkunganire ari toni 5431 mu gihe ifumbire mvaruganda ingana na toni 28 000.
Ibihingwa 10 ni byo biri kunganirwa ku buryo bwa nkunganire ya Leta y’ifumbire, ari byo ibigori, soya, ingano, ibishyimbo, imyumbati, ibirayi, urutoki, imboga, umuceri n’imbuto. Mu mbuto hazunganirwa ibigori, soya n’ingano.
Mu Karere ka Nyaruguru ko mu Ntara y’Amajyepfo, igihembwe cy’ihinga cyatangirijwe mu murima wa hegitari 2.5 wa Koperative Coabiwa aho abayobozi bifatanyije n’abahinzi gutera ibigori.
Hasobanuwe ko muri Nyaruguru muri iki gihembwe cy’ihinga ubutaka buhujwe buzahingwaho ibirayi kuri hegitari 5000; ibigori kuri hegitari 6500; ibishyimbo kuri hegitari 29.000 n’imboga kuri hegitari 350.
Abahinzi basobanuriwe ko n’ubwo imvura ikomeje gutinda kugwa, ibipimo by’iteganyagihe byerekana ko izagwa ariko igacika vuba, bityo bakwiye gutera imbuto hakiri kare.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye abahinzi ko bakwiye kugira umurava bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe, birinda gucika intege.
Ati “Icyizere naha aba bahinzi ni uko nanjye nshingira ku makuru twahawe n’Ikigo cy’Ubumenyi bw’Ikirere, kitubwira ko n’ubwo muri rusange imvura izaba nkeya mu gihugu, hano muri Nyaruguru twebwe tuzabona imvura n’ubwo izacika kare.”
– Ibura ry’imbuto y’ibirayi rikomeje kuba ikibazo
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko imbuto y’ibirayi yabize kandi n’iboneka ihenze ku buryo kubihinga muri iki gihe bibagoye, n’aho ibonetse ikaba igura 1000 Frw.
Umwe mu bahinzi ati “Imbuto y’ibirayi muri iki gihembwe twarayibuze duhitamo guhinga ibishyimbo. Ubusanzwe iyo imbuto y’ibirayi yabonekaga iri hose tuyibona, ntabwo twajyaga y’amafaranga hasi ya 350 yaba yahenze ikagura 600 Frw.
Mu Karere ka Rubavu naho abahinzi b’ibirayi bavuga ko ibura ry’imbuto yabyo riri kubangamira ubuhinzi bwabo.
Abo mu Murenge wa Mudende n’indi irimo uwa Bugeshi, Busasamana, Cyanzarwe, ifatwa nk’ikigega cy’ibirayi i Rubavu, bavuga ko ibura ry’imbuto yabyo ridindiza ubuhinzi.
Bagaragaje icyo kibazo ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2021 A basobanura ko aricyo gikunze kubonekamo umusaruro uhagije mu kwihaza no gusagurira amasoko.
Gusa basanga ibura ry’iyi mbuto y’ibanze y’ibirayi ku buhunikiro aho bayigurira rikomeje gukoma mu nkokora ubuhinzi bwabo aho ikilo kimwe cy’imbuto kiri hagati y’amafaranga 600 na 800 kandi bigoye benshi kucyigondera.
Ni ikibazo RAB ivuga ko giterwa na bamwe mu batubuzi b’imbuto y’ibirayi bayigurisha ku isoko aho kuyiha abahinzi.
Umuyobozi w’Ishami rya RAB rya Tamira, Iryumugabe Benjamin, yagize ati “Abatubuzi banini n’abatoya buri wese niyumva ko arimo guhinga akorera abahinzi bari inyuma, iki kibazo kizakemuka ariko nahinga akumva ko hari icyiciro agezeho akumva ko ari ukujyana ku isoko ntabwo imbuto izaboneka.’’
N’ubwo abahinzi bagaragaza ikibazo cy’ibura ry’imbuto ariko banashimira Umukuru w’Igihugu, Kagame Paul, ko hari toni eshanu z’imbuto y’ibirayi bagejejweho n’ubuyobozi nyuma yuko bamugaragarije icyo kibazo mu kiganiro aheruka kugirana na RBA. Iyo mbuto niyo yabafashishe gutangiza igihimbwe cy’ihinga cya 2021 A.
Ntakazarimara Faustin wakigejejeho avuga ko nyuma yo kukimugezaho imbuto yahise ibageraho.
Ati “Iki kibazo nakigejeje kuri Perezida Kagame nk’ejo naraye mvuganye n’Umukuru w’Igihugu ku wa Kabiri imbuto twahise tuzibona ubu turi kugenda dutera hano hose n’andi mahegitari yari yararariranye.’’
Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke igihembwe cy’ihinga cya 2021 A cyaratangijwe haterwa imbuto y’ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, soya n’ibindi.
Mu Karere ka Rusizi cyatangirijwe mu Murenge wa Bweyeye aho hatewe ibigori ku buso bungana na hegitari zirindwi. Abaturage bashimiye ubuyobozi budahwema kubitaho aho banahawe ishwagara kugira ngo harwanye ubusharire mu butaka.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, igihembwe cy’ihinga cya 2021 A cyatangirijwe mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Kabiri, igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine.
Dr Mukeshimana yasabye abahinzi guhinga bafite intego bakirinda impamvu izo arizo zose zatuma bahomba.
Yagize ati “Iyo ukoze ikintu ntikiguhe umusaruro uba wahombye, mujye mubibara, umuntu wese agomba gukorera kunguka, nta muntu wakagombye gukora ahomba no mu buhinzi n’ubworozi ntimukemere ko mukora muhomba, mukore ibintu neza mwubahiriza ibipimo bababwiye.”
Kuri uyu wa Gatatu mu Ntara y’Iburasirazuba abayobozi bakomereje ibikorwa byo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2021 A mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri iyo Ntara, CP Emmanuel Hatari, Umuyobozi wa RIB mu Ntara, Rutaro Herbert n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Guverineri Mufulukye yasabye abaturage bo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro ahagiye guhingwa ibigori ku buso bwa hegitari 20 n’ibishyimbo kuri hegitari esheshatu, gukurikirana ibi bihingwa neza bakirinda ko byarara kandi bagakoresha inyongeramusaruro.
Abahinzi basobanuriwe uburyo bwo gutera ibigori bakoresheje inyongeramusaruro (imbuto, ifumbire mvaruganda n’iy’imborera) bavuga ko bafite intego yo kuzamura umusaruro muri iki gihembwe.
Abaturage bibukijwe ko 60% by’ubutaka buhingwaho mu Rwanda buri i musozi basabwa kwita ku kurwanya isuri kugira ngo umusaruro uzabe mwinshi kandi mwiza.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!