Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe ahahoze ari ETO Kicukiro ubwo bari bahungiye ku ngabo z’Ababiligi zari zaje kugarura amahoro mu Rwanda ariko zikabatererana.
Dr. Gakwenzire yashimangiye ko Kwibuka bigamije kugaragaza ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi no kwerekana ishingiro ryo gusaba ko ingengabitekerezo ya Jenoside idakwiye kugira ahandi igaragara.
Yongeye kwibutsa ko Abazize Jenoside biciwe i Nyanza ya Kicukiro, bari bahisemo guhungira ku ngabo za MINUAR kandi zari zifite ibikoresho bihagije n’ubushobozi bwo gusaba Leta guhagarika ubwicanyi ariko zibasiga zibizi neza ko bagiye kwicwa kuko zari zifite amakuru ahagije ku mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wari wateguwe.
Ati “Izo ngabo zabataye hashize iminsi ine Jenoside iri gukorwa mu gihugu hose, harimo na hafi y’aha nko mu Gatenga, i Gahanga n’ahandi.”
Gakwenzire yavuze ko ibyo Ababiligi bakoze bikwiye kwereka Abanyafurika ko badakwiye kwitega umutekano ku banyamahanga ahubwo ko umutekano wabo uri mu biganza byabo.
Yagize ati “Ibi bikwiye kutwibutsa nk’Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ko kwibohora ari urugamba tutagomba gutezukaho, ko umutekano wacu uri mu biganza byacu bityo tugomba guhora tuwubambatiye.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiye kwigira kuri ayo mateka rukitandukanya n’amacakubiri ndetse rugakomeza kugira inyota yo kurushaho kumenya amateka no kuyasobanukirwa, rwirinda guha umwanya ibinyoma bisakazwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Turasaba by’umwihariko urubyiruko kwitandukanya n’amacakubiri rukagira umwete wo kumenya amateka y’igihugu cyacu aho gukurikirana ibinyoma biri kuri murandasi n’imbuga nkoranyambaga.”
Dr. Gakwenzire kandi yongeye gusaba ibihugu bigicumbikiye abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kubageza imbere y’ubutabera cyangwa bikabohereza mu Rwanda.
Yanamaganye kandi abakirangwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside abasaba kuyifasha hasi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!