00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB yibutse abari abakozi ba CSR , IBUKA isaba umusanzu mu kubika ubuhamya bw’abarokotse Jenoside

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 May 2026 saa 03:54
Yasuwe :

Umuryango IBUKA wasabye umusanzu w’amikoro mu rugendo watangiye rwo kubika neza ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abageze mu zabukuru mu rwego rwo gushimangira ukuri kw’amateka.

Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026 ubwo Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abakozi 19 bakoreraga iyahoze ari ‘Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi y’u Rwanda’ (Caisse Sociale du Rwanda) yabyaye RSSB.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakora muri urwo rwego n’abandi bayobozi gitangirira ku cyicaro gikuru cya RSSB mu Kiyovu aho bashyize indabo ku rwibutso ruriho amazina y’abantu 19 bakoreraga ‘Caisse Sociale’ ndetse barabunamira.

Bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye kandi inzirakarengane zihashyinguwe zirenga 250.000 ndetse bashyira indabo ku mva baruhukiyemo mu rwego rwo kubasubiza agaciro.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi mu kuzirikana ubuzima bwabo yahitanye no guha agaciro umusanzu bari bafite mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu.

Ati “Kwibuka ni byiza twese biratwubaka ariko bijye binatwibutsa n’inshingano dufite. Inshingano ya mbere ijyanye no kwibuka ni uguha agaciro abakumbuwe ariko ni n’inshingano yo kumenya icyo tugomba gukora kugira ngo ibyabaye bitazasubira. Nagira ngo mbabwire nk’abantu dukorana ko iyo tuvuga inshingano zacu zo mu kazi twajya tunazirikana n’iyo nshingano mboneragihugu yo kurwanya by’intangarugero abapfobya Jenoside n’abagifite ingengabitekerezo yayo.”

Yongeyeho ati “Kwibuka ko hari bagenzi bacu bakoreraga uru rwego bijye bitwibutsa ko hari n’abandi tuhabereye kandi ntibibe gusa mu minsi 100 ahubwo bibe buri munsi. Ibyo bizatuma ‘Caisse Sociale’ bakoreraga bagombaga kuba bagikorera iba urwego rukorera Abanyarwanda bose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal yashimye uburyo RSSB idahwema kubaba hafi mu bikorwa byo kwibuka no kwiyubaka, icyakora agaragaza ko hari gahunda yo kubika ubuhamya bw’abarokotse Jenoside ikeneye andi maboko.

Ati “Muri iyi myaka IBUKA iri mu gikorwa gikomeye cyo gukusanya no kubika ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bakuze cyane cyane abasaza n’abakecuru bagenda basaza uko imyaka ishira. Abo bantu bafite amateka akomeye n’ukuri kw’ibyabaye n’ubuhamya bugomba kwigisha ibisekuru bizaza. Iyo ayo mateka atabitswe neza tuba dutakaje igice gikomeye cy’ukuri kwacu nk’Abanyarwanda.”

Yagaragaje kandi ko ukuri kuba mu buhamya bw’Abarokotse Jenoside ari inkingi ikomeye mu guhamya ukuri kwayo ariko ko bisaba andi mikoro ndetse n’amaboko.

Ati “Ntushobora kuvuga ko uzi Jenoside udafite ubuhamya bw’ababonye ibyo bintu. Abo bantu iyo bagiye baba batandukanye n’uzaza kuvuga ibyayo atabonye. Wenda bose ntibabasha kwandika ariko ushobora gufata amajwi n’amashusho yabo kuko uburyo umuntu wumvise uwabaye muri Jenoside avuga ibyamubayeho biragoye kugira ngo ahakane ayo mateka. Ni yo mpamvu ari igikorwa tugomba gushyiramo imbaraga ariko nk’uko mubyumva gisaba ubushobozi bwinshi bw’amafaranga n’ibikoresho kandi ubushobozi dufite ntabwo buhagije.”

Rutayisire Masengo wavuze mu izina ry’imiryango y’ababuze ababo bakoreraga ‘Caisse Sociale’ yavuze ko ashima cyane uko RSSB yarihiriye amashuri abana babo icyakora agaragaza ko imwe mu miryango basize itarabona inzu zo kubamo ku buryo na yo ikeneye kwitabwaho.

Abakozi ba RSSB bacanye urumuri rw'icyizere mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo RSSB yibukaga abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside hatanzwe ubutumwa bw'ihumure mu muvugo
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi mu kuzirikana ubuzima bwabo no guha agaciro umusanzu bari bafite mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu
Rutayisire Masengo wavuze mu izina ry’imiryango y’ababuze ababo bakoreraga ‘Caisse Sociale’ yashimye cyane RSSB yarihiriye amashuri abana babo
Gatesi Emmerance yatanze ubuhamya bw'ibihe bikomeye yanyuzemo ariko abasha kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal yashimye uburyo RSSB idahwema kubaba hafi mu bikorwa byo kwibuka no kwiyubaka, icyakora agaragaza ko hari gahunda yo kubika ubuhamya bw’abarokotse Jenoside ikeneyemo ubufasha
Senateri Dr. Havugimana Emmanuel yagaragaje ko amateka Igihugu cyanyuzemo akwiye kwigisha Abanyarwanda kunga ubumwe
Umuhanzi Mariya Yohana yiyemeje gutanga umusanzu mu kubika ubuhamya bw'abarokotse Jenoside bageze mu za bukuru
Abakorera RSSB bibutse bagenzi babo bakoreraga 'Caisse Sociale' bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakora muri RSSB bashyize indabo ku Rwubutso rwa Jenoside rwanditseho amazina y'akoreraga 'Caisse Sociale du Rwanda'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages