Ni igitabo cy’Umunya-Canada, Judi Rever, cyitwa ‘Praise in Blood’ kizasohorwa na Max Milo mu mpera z’uku kwezi, kikazaba cyitwa ‘Rwanda, l’éloge du sang’, mu rurimi rw’Igifaransa.
Ni igitabo kigoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse kikaba kirimo amagambo atandukanye n’ibimenyetso byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abandi bashakashatsi benshi.
Umuryango IBUKA FRANCE, uri gusaba Max Milo kutemera kuba icyambu kinyuzwamo igitabo nk’icyo kigoreka amateka.
Umuyobozi wa IBUKA FRANCE,Etienne Nsanzimana, yavuze ko hari ibimenyetso bigaragara byemeza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko kuyihakana ari ugutoneka abayirokotse.
Yagize ati “Nyuma y’imyaka 26, turacyabona ibyobo binini byashyinguwemo imiryango yacu, mu gihe hakiri abantu basohora inyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarushaho kongerera umubabaro abarokotse icyo cyago. Rwose mureke twihuze tuvuge ko bikabije”.
Mu nyandiko yabo, IBUKA FRANCE ivuga ko Judi Rever ari umuntu uzwiho kugoreka amateka ya Jenoside, n’ubwo yigaragaza nk’impirimbanyi igamije kwerekana ukuri kutamenyekanye kuri Jenoside.
Iyi nyandiko ivuga ko n’ubwo Rever yemera ko Abatutsi bishwe muri Jenoside, avuga ko bishwe n’abandi Batutsi, ingingo idafite ishingiro kuko nta bihamya biyishyigikira byemejwe ku rwego urwo ari rwo rwose.
Nsanzimana ati “Uku gukomeza guhakana ibimenyetso byakusanyijwe n’iminyaryango Mpuzamahanga kuva mu 1994 - [Rever ahakana] atitaye ku myanzuro yabyo - ndetse n’ubushakashatsi bwimbitse, [ahakana] atitaye ku buryo bwakozwemo - ni uguhakana Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994”.
Iyi nyandiko ivuga ko iki gitabo kigamije ‘kuvana ikimwaro’ ku bakoze Jenoside, kigaragaza ko hari n’abandi babigizemo uruhare’. IBUKA FRANCE ivuga ko ibi ari ibikorwa bigamije gukwirakwiza ibinyoma kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uyu muryango kandi uvuga ko guhakana Jenoside “atari ibitekerezo bwite bya muntu, ahubwo ko ari icyaha gihanwa n’amategeko”.
Impuguke kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Tom Ndahiro, yavuze ko ibikorwa bya Rever bidatandukanye n’iby’abantu nka Leon Mugesera na Ferdinand Nahimana, ati “kuri njye, Judi Rever si umuhakanyi wa jenoside woroshye, ahubwo ni umwambari wayo nka ba Leon Mugesera na Ferdinand Nahimana”.
Yongeyeho ko “gusohora [kiriya] gitabo bimeze nko guhindurira [ururimi] no gusohora Kangura”.
Mu Ukwakira umwaka ushize, abashakashatsi n’abandi bahanga, abanyamateka, n’abanyamakuru ku Isi hose batunguwe n’icyemezo cya kaminuza zo mu Bubiligi zahaye Rever, urubuga rwo gutambutsa amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!