Ibi byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, kuri uyu wa Kane Tariki ya 30 Mata mu biganiro ku bukangurambaga burimo gukorwa n’Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa kuri murandasi (Internet) mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yatangaje ko abakora ibyo bikorwa bahari ariko ko kugeza ubu ntacyo barabasha kugeraho.
Yagize ati“Hari abantu barekereje kwiba bakoresheje ikorababuhanga, mu kwezi kwa kabiri gusa muri Banki Nkuru y’Igihugu twabaruye miliyoni 23 zagerageje kwiba zikoresheje ikoranabuhanga ariko nti byabakundira. Baraza bagakubita ku gikuta twubatse tukabona igihugu barimo ariko ntibagire icyo bageraho kuko dufite inzego zikomeye zabyize zibikora neza.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko hari abazagera ku mugambi wabo w’ubujura, inzego zose zirebwa n’icyo kibazo zikomeje kuba maso.
Yagize ati “Twungurana ibitekerezo, inkuta z’ubwirinzi tugahora tuzicungira hafi n’abakozi bose bagahugurwa kuko turangaye batwiba.”
Abagerageza kwiba bakoresheje ikoranabuhanga ngo ntiburi muri Banki y’Igihugu gusa kuko no muri Banki ya Kigali (BK) muri uku kwezi kwa Mata bamaze kugabwaho ibitero bigera kuri miliyoni 13 yaba ibyoroheje n’ibikomeye.
Ushinzwe ikoranabuhanga muri Banki ya Kigali, Zimulinda Celestin yagize ati “ Twagize miliyoni 13 muri uku kwezi ariko abakozi bacu uretse kuka bacungira hafi abo bagerageza kwiba, banahugura abandi bakozi kugira ngo bye kuba ibyabo gusa ahubwo bamenye uburyo bakwitwara mu kazi kabo. Nka banki, tubaba dufite abashinzwe gucunga abaza kwiba bakoresheje ikoranabuhanga, baraza abakozi bakababona kandi baba aboroheje cyangwa abakomeye bose tubabarura kimwe kuko bose nta cyiza baba bagamije.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert yatangaje ko ntawe ukwiye gutekereza ko ubujura bukoresheje ikoranabuhanga rikorwa n’abahanga baryize gusa kuko n’uburangare bushobora gutera bene ubwo bujura.
Yagize ati "Birasaba ko umuntu wese aba maso. Nk’uko utasiga udafunze inzu ubamo ni nako konti yawe ya internet iyo utayifunze abajura baza bakabakwiba.Ubu bukangurambaga burasaba buri wese kudahuga cyangwa ngo bamuhende ubwenge bamwandikire bamusaba igihumbi cy’amadorali ngo azahabwa amafaranga aya naya yatsindiye.”
Hirya no hino ku Isi, ibyaha bikorerwa kuri Internet bimaze gufata indi ntera aho mu ntangiriro z’uyu mwaka humvikanye inkuru yo kwibwa kwa miliyari imwe muri Banki yo mu Burusiya mu gihe cy’amazi abiri.
Inkuru bifitanye isano: Uburyo umuntu yakwirinda ubujura bunyuze kuri Internet



















TANGA IGITEKEREZO